Uramutse ushingiye ku byavuzwe na Michael Tomlinson, Minisitiri mu Bwongereza ufite mu nshingano abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko wakwemeza ko igisubizo ari Yego.
Uyu yashimangiye ko indege itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda, izahaguruka mu minsi ya vuba.
Tomlinson yavuze ko uyu mushinga uri bugarurwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma abayigize bari bamaze igihe mu kiruhuko.
Ati: “Uyu mushinga, ejo uragaruka imbere y’Inteko.”
Avuga ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye kugira ngo igarure uyu mushinga wa gahunda y’u Rwanda imbere y’Inteko kugira ngo indege izabashe guhaguruka.
Minisitiri Tomlinson yabwiye umunyamakuru wa BBC, Laura Kuenssberg ko kuba uyu mushinga ugarutse mu Nteko bigaragaza ko hari igisubizo kuri gahunda ijyanye n’u Rwanda.
Ati: “Bivuze ko mu gihe cya vuba indege ishobora guhaguruka.”
Mu bihe bitandukanye ababaye ba Minisitiri w’Intebe w’ubwongereza beguye bikurikiranya nyuma y’uko bananiwe kumvisha Abadepite iby’uyu mushinga bamwe bavugaga ko uhabanye n’uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak aracyategereje ko agera ku ntsinzi agahabwa uburenganzira n’urwego rwa nyuma rw’Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza kuko urwa mbere rwo rwamaze kwemeza ko rumushyigikiye, binyuze mu bwiganze bw’amajwi.