Umucamanza wo muri Leta ya Nevaga witwa Mary Kay Holthus yahuye n’uruva gusenya ubwo umusore yari arimo akatira yamusimbukiraga ngo amunige akamuhusha, abashinzwe umutekano bakahagoboka.
Iby’iyi rwaserera byabaye ubwo umucamanza w’Umuzungukazi yasomeraga umusore w’Umwirabura waburanishwaga ku cyaha cyo gukubita mu rubanza rwasomewe mu Mujyi wa Las Vegas, umurwa mukuru wa Nevada.
Umucamanza Mary yabajije uregwa niba hari icyo yavuga mbere y’uko umwanzuro w’urukiko usomwa.
Undi yahagurutse ati: ” Njye rwose ndumva ntakoherezwa muri gereza. Ariko niba kuri mwe mwumva ari byo bikwiye, ubwo murakora uko mubyumva. Icyakora ku rwanjye ruhande, mbayeho neza, nta biyobyabwenge mfata, nta byaha nakoze. Nkwiriye kubabarirwa.”
Uyu musore witwa Redden yumvikanye asaba umucamanza kumworohereza igihano kubera ko bwari ubwa mbere agaragaye imbere y’inkiko kuko nta byaha akora.
Umucamanza mu gusoma urubanza rwe yanze kudohorera uwo musore, amubwira ko ubusabe bwe abwumva ariko ko ‘igihe kigeze ngo yumve n’uko ahandi babayeho’.
Yunzemo ko ashingiye ku mategeko agenga Nevada, amukatiye…
Mu gihe atari yarangije iyo nteruro, Redden yahise aza nkiya Gatera ngo amusumire amunige, undi yihutira kujya munsi y’ameza.
Ibendera ry’Amerika ryari rimwituye mu mutwe habura gato.
Abashinzwe umutekano mu rukiko bahuruye, baraza bafata uwo musore bamukubita imigeri n’ibipfunsi ubundi bajya kureba niba umucamanza ntacyo yabaye.
Iyi rwaserera mu rukiko yamaze amasegonda 20.