Ese M23 Irahagarika Imirwano Nk’Uko Ibisabwa?

Ni ikibazo benshi bibaza. Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Werurwe, 2023 nibwo byitezwe ko M23 iri buhagarike imirwano nk’uko iherutse kubyemerera umuhuza Lorenco wari wabakiriye mu Biro by’Umukuru w’igihugu wa Angola biri i Luanda.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres nawe yaraye asabye aba barwanyi gukurikiza ibyo biyemereye, bakava mu birindiro bari barashinze mu bice bafashe

Guterres avuga ko M23 ikwiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, ikarekera ho imirwano kugira ngo ‘hashyirweho uburyo buboneye’ bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC bwayabuze kuva kera.

Umuvugizi wa Guterres witwa Stéphane Dujarric avuga ko UN iri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri kariya gace ka DRC kugira ngo ubufasha bwose bwakenerwa kugira ngo amahoro ahagaruke buzatangwe.

- Advertisement -

Hagati aho kandi, UN isaba imitwe yose iri mu ntambara kuyihagarika, urugomo rukorerwa abasivili narwo rugacika.

Uburasirazuba bwa DRC bwabaye isibaniro y’imitwe y’inyeshyamba yahashyize ibirindiro.

M23 ivuga ko irwanira uburengenzira bw’abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bicwa, abandi bakaburabuzwa.

Ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko atari M23 irwana ahubwo ari u Rwanda, ibintu u Rwanda rwamagana, rukavuga ko ibibazo DRC ifite ari ibyayo n’abayituye, ko itagomba kugira undi ibyegekaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version