Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Netanyahu Azasinya Inyandiko Ya Amerika Yo Kurangiza Intambara Na Hamas?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ese Netanyahu Azasinya Inyandiko Ya Amerika Yo Kurangiza Intambara Na Hamas?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2025 10:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'Intebe wa Israe;l Benyamini Netanyahu ubwo aheruka kuganira na Trump. Ifoto: White House.
SHARE

Benyamini Netanyahu mu Cyumweru gitaha arahura n’amahurizo menshi ari mo no guhitamo kwemera ibyo azasabwa na Amerika ngo intambara arwana na Hamas muri Gaza irangire.

Kuri uyu wa Mbere Tariki 29, Nzeri nibwo ahura na Donald Trump mu Biro bye, White House.

Netanyahu ari muri Amerika aho yageze muri iki Cyumweru yitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye isanzwe ibera i New York buri mwaka.

The Jerusalem Post yanditse ko Ibiro bya Donald Trump byamaze gutegura inyandiko ikubiyemo ingingo 21 zigena ibyo Israel ifatanyije n’abo ikorana nayo barimo na Amerika, igomba gukora intambara ya Gaza ikarangira.

Amerika iri gushyira igitutu kuri Netanyahu ngo asinye iyo nyandiko kandi ni ihurizo rimugoye.

Iyo nyandiko irimo ibintu abahanga bavuga ko bizagora uyu muyobozi wa Israel gusinya kubera ko ibiyikubiyemo bihabanye n’ibyo amaze igihe atangariza mu ruhame.

Abafatanyabikorwa ba Israel bakomeye bemeza ko Netanyahu natabisinya bizagira ingaruka ku mikoranire asanzwe afitanye na Amerika.

Bimwe mubyo Taarifa Rwanda yamenye ibikesha itangazamakuru ryo muri Israel biri muri iriya nyandiko yateguwe na Amerika, bivuga ko Israel igomba gusinya ikemera ko intambara ihita ihagarara mu masaha 48( ni ukuvuga iminsi ibiri), Hamas ikagarura abantu bose yatwaye bunyago kandi Israel nayo ikarekura imfungwa z’Abanya Palestine bose ifunze.

Inyandiko ya Washington yerekana kandi ko mu bihe bitandukanye no mu buryo buteguwe neza ingabo za Israel zizakurwa mu birindiro byazo muri Gaza, bigakorwa ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga.

Hazashyirwaho kandi uburyo buzatuma habaho Guverinoma y’inzibacyuho izakorana n’abandi mu gusenya Hamas burundu.

Mu rwego rwo gufasha abavanywe mu byabo n’intambara yo muri Gaza, inyandiko ya Amerika igena ko buri munsi hari amakamyo azemererwa kwinjira muri Gaza agemuriye abaturage ibiribwa.

Muri Gaza hazashyirwa ihuriro mpuzamahanga rizahazana umutekano uzaganisha ku ishyirwaho rya Polisi ya Palestine, byose bikazaba uburyo bwo gutegura uko hazashyirwaho Leta ya Palestine yigenga byuzuye.

Iyi ngingo rero niyo abantu bemeza ko izagora Israel cyane kuko Netanyahu kuva kera na kare yanze iby’uko Palestine iba Leta yigenga byuzuye.

Ibi byose Amerika ibikora igamije ko Trump azasiga ahaye umurongo ikibazo cy’intambara hagati ya Israel na Hamas, akagira n’uruhare mu ishyirwaho rya Leta ya Palestine imaze iminsi igibwaho impaka mu rwego mpuzamahanga.

Mu gutegura iriya nyandiko, Trump yakoresheje cyane umukwe we witwa Jared Kushner n’intumwa ye mu Burasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff, aba bakaba bamaze kuganirira nawe inshuro ebyiri muri Hotel ye iri i Washington.

Ibihugu by’ Abarabu nabyo byagize uruhare mu gutegura ingingo ziri kuganirwaho muri iki gihe, bikazagira uruhare mu gutanga ubufasha mu mutekano no gushaka amafaranga yazashyirwa muri ibyo byose.

Uyu muhati wo gutuma Netanyahu yemera ibyo Amerika n’amahanga bamusana, ubangamiwe ahanini n’aba Minisitiri be bakomeye bavuga ko bidakwiye ko Israel ihindura intego zayo mu ntambara ihanganyemo na Hamas.

Abaminisitiri bakomeye kuri iki kintu ni uw’imari Bezalel Smotrich n’uw’ubutegetsi bw’igihugu Itamar Ben-Gvir.

Itamar Ben-Gvir.

Abagize Inteko ishinga amategeko ya Israel bo mu Ishyaka rya Netanyahu bavuga ko ibizaba muri Gaza byose Israel ari yo igomba kuzaba ibicunga.

Uruhande Israel ihagazeho ntiruvugwaho rumwe kuko amahanga avuga ko n’ubwo yahemukiwe ubwo yaterwaga na Hamas, uburyo yakoresheje yihorera bukabije mu bukana.

Mu gushaka uko ibintu byagenda kandi bikazaba mu nyungu ze, Netanyahu ari kureba uko ibyo asabwa n’amahanga yabitinza, hagati aho akaba yikorera ibye.

Mu gihe ari uko bimeze, abandi babona ko intambara ya Gaza izamara igihe kirekire bitewe ahanini n’uko Israel na Amerika bataremeranya uko yarangira n’uko ejo hazaza ha Gaza hazamera.

Naramuka yemeye ibyo asabwa na Amerika, Netanyahu azaba, ku rundi ruhande, yemeye ko ishyaka rye ricikamo ibice, ikintu atapfa kwemera.

Niko kandi hari abaturage ba Israel bakiri mu bunyago bajyanywemo na Hamas bagomba gutaha kuko ari cyo gihangayikishije cyane abaturage bafite ababo bari muri iki kibazo.

Ibiganiro Netanyahu azagirana na Trump, uko azabyitwaramo n’imyanzuro izafatwa bizagira uruhare runini mu kugena imiterere y’intambara ya Gaza n’umubano wa Israel na Amerika mu gihe kirekire kiri imbere.

TAGGED:AmahorofeaturedGazaHamasIbiganiroIntambaraIsraelNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira
Next Article Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Venezuela Bari Guhabwa Intwaro Zo Kuzahangana Na Amerika

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Muhanga: Ba Nyiri Ibirombe Bibukijwe Gushyira Abakozi Muri Ejo Heza

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tshisekedi Yavuze Ko u Rwanda Rutacyuye Ingabo Zarwo

Trump Yabwiye Isi Ko Ikabiriza Iby’Imihindagurikire Y’Ikirere

Intambara Iratutumba Hagati Ya Pologne N’Uburusiya

Ubufaransa Bwatangaje Ko Bwemeye Palestine Nk’Igihugu Kigenga Byuzuye

U Rwanda Rwiyemeje Kuba Ihuriro Ry’Ishoramari Mu Karere- RDB

You Might Also Like

ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?