Ese Noneho Amerika Na Iran Biremeranya K’Uguhagarika Intambara Mu Buryo Bufatika?

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read

Kubyibaza bifite ishingiro kuko n’ibyari kubera i Geneva mu minsi ishize byahagaze bitaranatangira!

Kuri iyi nshuro, hari ibiteganyijwe kubera mu Busuwisi, gusa kwizera ko hari ikintu kinini biri butange byaba ari uguhubuka kuko Iran yongeye gufunga Hormuz ibitewe n’uko Israel ikomeje kurasa kuri Hezbollah.

Ibi kandi Israel ntiyiteguye kubihagarika kuko ivuga ko kurinda abaturage bayo ari yo nshingano y’ingenzi ifite.

Ibyo gufunga Umuyoboro wa Hormuz Amerika yavuze ko iri bukomeze kubicungira hafi kandi ko yiteguye kugira icyo ikora nisanga ari impamo.

Ndetse igisirikare cyayo cyahakanye ayo makuru, kivuga ko “ubwikorezi bwo mu nyanja bukomeje kugenda nk’ibisanzwe.”

Irani yatangaje ko yafunze uwo muyoboro mu rwego rwo gusubiza ibitero bya Israel byahitanye abantu benshi muri Libani, ivuga ko ibyo bitero byarenze ku masezerano Tehran yari yaragiranye na Amerika yo guhagarika intambara.

Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, we ubu yageze mu Busuwisi mu gitondo cyo ku Cyumweru ngo yitabire icyo cyiciro gishya cy’ibiganiro.

Itsinda rya Irani ririmo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, naryo ryageze mu Busuwisi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu.

Abayobozi ba Amerika na Irani bazifatanya muri ibyo biganiro na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pakistan, Field Marshal Asim Munir.

Pakistan yagize uruhare rw’ubuhuza muri iyi ntambara yose, ndetse yanakiriye icyiciro cyabanje cy’ibiganiro hagati ya Amerika na Irani.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mbere y’ibiganiro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan yavuze ko: “Pakistan izakomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

JD Vance yavuze ko yizeye ko hazaterwa intambwe nziza ku kibazo cya gahunda ya kirimbuzi ya Irani ndetse no ku kibazo cy’agahenge muri Libani.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gufata indege, yabajijwe ku mirwano hagati ya Israel na Hezbollah ndetse n’ibitero by’indege bya Israel mu Majyepfo ya Libani, maze aravuga ati: “Mu by’ukuri ibintu biragenda birushaho kuba byiza, kandi imirwano iragabanuka buhoro buhoro.”

Yakomeje agira ati: “Ni ikibazo tuzakomeza gukurikirana kugira ngo twizere ko Israel na Libani byombi bifite umutekano. Intego nkuru ni uguharanira umutekano n’ituze mu karere kose.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani, Esmail Baghaei, yavuze ko igihugu cye kiza “gusaba urundi ruhande kubahiriza ibyo rwiyemeje.”

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Perezida wa Amerika na Perezida wa Irani basinye amasezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara ako kanya, harimo n’imirwano yabereye muri Libani.

Aya masezerano anateganya ko hazakomeza ibiganiro mu minsi 60 iri imbere hagamijwe kugera ku masezerano ya nyuma.

Ariko ikibazo gikomeye, gikomeje kuba imirwano hagati ya Israel na Hezbollah, umutwe ushyigikiwe na Irani ukorera mu nkengero z’Amajyepfo y’umurwa mukuru wa Libani, Beirut.

Ku wa Gatandatu, nibura abantu 47 bishwe muri Libani nyuma y’uruhererekane rw’ibitero by’indege bya Israel, nk’uko Minisiteri y’ubuzima ya Libani yabitangaje.

Ingabo za Isirayeli (IDF) zavuze ko zagabye ibitero ku hantu 80 hakorerwaga na Hezbollah kandi zica “abanyamuryango benshi” b’uwo mutwe.

IDF yanatangaje ko abasirikare bane bayo na bo bishwe.

Nubwo amasezerano hagati ya Amerika na Irani yari yatangajwe, Israel na Hezbollah bakomeje kurasana kugeza ubwo ku wa Gatanu nyuma ya saa sita hatangazwaga agahenge kagomba guhita gatangira kubahirizwa.

Mbere y’ayo masezerano, Israel yari yatangaje ko itazakura ingabo zayo muri Libani kandi ko intambara yayo na Hezbollah itandukanye n’intambara yarwanaga na Irani.

Ku ruhande rwa Hezbollah, yo yavuze ko ibitero bya Israel muri Libani byari umugambi wo “kuburizamo” amasezerano rusange hagati ya Amerika na Irani.

Guverinoma ya Amerika yanenze ibikorwa bya gisirikare bya Israel bikomeje kubera muri Libani.

Libani yinjijwe muri iyo ntambara nyuma y’uko Hezbollah yarashe roketi muri Israel mu rwego rwo kwihorera ku bitero bya Amerika na Israel byahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani.

Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ko abantu 4,057 bamaze kwicwa kuva imirwano hagati ya Israel na Hezbollah yongera kubura ku wa 2 Werurwe.

Ingabo z’abaharaniye impinduramatwara ya Kisilamu muri Irani (IRGC) zo zatangaje ko ibitero bya Israel muri Libani byarenze ku masezerano y’agahenge, kandi ko Umuhora wa Hormuz, wari warongeye gufungurwa nyuma y’amasezerano hagati ya Amerika na Irani yo guhagarika intambara, ubu wongeye gufungwa.

Mu gusobanura impamvu yafunze uwo muyoboro, Irani yashinje Amerika kutubahiriza amasezerano hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ingingo ya mbere mu nyandiko y’amasezerano y’ingingo 14, isaba: “guhita hahagarikwa burundu ibikorwa bya gisirikare ku mirongo yose y’urugamba harimo no muri Libani.”

Ariko nyuma y’itangazo rya Irani, umuvugizi w’Ubuyobozi Bukuru bwa Gisirikare cya Amerika (CENTCOM), Tim Hawkins, yavuze ko: “ubwikorezi bwo mu nyanja bukomeje uko bisanzwe.”

Yongeyeho ko ingabo za Amerika zikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze kugira ngo ibyo bikomeze bityo, kandi ashimangira ko: “Irani idafite ububasha bwo kugenzura Umuhora wa Hormuz.”

CENTCOM yatangaje ko kuwa Gatandatu ubwato 55 bw’ubucuruzi bwanyuze muri uwo muyoboro butwaye peteroli iri mu tugunguru turenga miliyoni 17 twoherejwe ku isoko mpuzamahanga.

Amakuru yagenzuwe na BBC Verify agaragaza ko nibura ubwato butanu butwara peteroli bwanyuze muri Hormuz kuwa Gatandatu, mu gihe hari ubundi busa n’ubwahinduye inzira.

Irani yari yarafunze Umuhora wa Hormuz nyuma y’ibitero Amerika na Israel byagabye kuri icyo gihugu kuwa 28 Gashyantare, 2026 ibintu byateje ihungabana rikomeye ku masoko mpuzamahanga y’ingufu.

Uyu muyoboro ufite ubujyakuzimu buhagije ku buryo ubwato bunini cyane butwara peteroli bushobora kuwunyuramo.

Ukoreshwa cyane n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bicuruza peteroli na gaz isukika (LNG), ndetse n’abakiriya babyo ku isi hose.

Mu mwaka wa 2025, nk’uko Ikigo cya Amerika gishinzwe amakuru ku by’ingufu (EIA) kibitangaza, utugunguru twa peteroli n’ibindi byikomokaho tugera kuri miliyoni 20 twanyuraga muri uwo muhora buri munsi.

Ibyo bingana n’ubucuruzi bw’ingufu bufite agaciro kagera kuri miliyari $600 ku mwaka.

Ifoto: Imodoka ya Visi Perezida Wa Amerika

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *