Ese Putin Yaba Ari Inyuma Y’Urupfu Rw’Uyobora Wagner?

Hashize amezi abiri Yevgeny Prigozhin n’abarwanyi be bo mu Mutwe wa Wagner bahindukiranye Putin ngo bamumeneshe ku butegetsi ariko biza ‘gupfuba’.

Icyo gihe Putin yavugiye mu itangazamakuru ko ibyakozwe ari ubugambanyi kandi ko ababyihishe inyuma bazabiryozwa.

Nyuma y’amezi abiri, ni ukuvuga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,  nibwo inkuru yamenyekanye ko Prigozhin yapfuye azize impanuka y’indege.

Mu mezi abiri ashize, ubwo ibintu byakomeraga hagati ya Putin na Prigozhin , hari amakuru yadutse yavugaga ko aba bagabo baje guhuzwa na Perezida wa Belarus witwa Lukashenko, bumvikana  ko abarwanyi ba Prigozhin bahabwa imbabazi nawe agahabwa ubuhungiro muri Belarus.

Mu gikari hari andi makuru yahavugwaga avuga ko inzego z’umutekano z’Amerika ‘cyangwa’ iz’Abanyaburayi zari zahaye Prigozhin amadolari menshi ngo ahindukirane Putin.

Yahise abimumenyesha, amubwira uko uwo mugambi wose uteye, undi amubwira ko nta kibazo; ko yayafata ubundi bakazareba uko babigenza nyuma.

Prigozhin yarayafashe, ubundi arahindukira asa nurwanya Putin ariko ‘bya nyirarureshwa.’

Ni ibya ‘nyirarureshwa’ kubera ko muri iyo ntambara wakwita ‘ikinamico’ nta basirikare bayiguyemo ndetse ngo Putin yari yabwiye abajenerali be ko bagomba gufungurira inzira abarwanyi ba Wagner.

Ikintu gikomeye bivugwa ko cyahangirikiye ni kajugujugu yahanuwe ariko nayo igwamo umupilote gusa.

Aha rero niho bahereye bavuga ko yari ikinamico Putin yumvikanyeho na Prigozhin.

Bidatinze, uyu mugabo yaje kongera kugaragara mu itangazamakuru avuga ko abarwanyi be bagiye kwagurira ibikorwa byabo muri Afurika.

Amasezerano Putin yagiranye na Prigozhin ubundi ntabwo asanzwe asinywa hagati y’abasirikare bigaragambije ku butegetsi ahubwo asanzwe aba hagati y’abashyamiranye mu bya politiki.

Muri izi mpera z’Icyumweru rero, ibintu byahindutse kubera ko Prigozhin yapfiriye mu ndege ari kumwe n’umwe mu bagaba b’abarwanyi be bakomeye witwa Dmitry Utkin.

Ni ngombwa kuzirikana kandi ko mbere y’uko abarwanyi ba Wagner bahindukirana Putin, Prigozhin yari amaze igihe ajora imiyoborere y’ingabo z’Uburusiya mu ntambara buri kurwana na Ukraine.

Yikomaga cyane Minisitiri w’ingabo witwa Sergei Shoigu  n’umugaba wazo witwa Valery Gerasimov.

Hari n’igihe Putin ubwe yavuze ko Uburusiya ari bwo bwahaye Wagner amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byayo, bigasa n’aho yashakaga kuvuga ko Wagner itigeze yumva iyo neza yagiriwe, ahubwo igahitamo guhinduka uwayigize icyo iri cyo ari we Putin.

Nyuma y’urupfu rwa Prigozhin, ikiri kwibazwa ni imikorere ya Wagner mu gihe kiri imbere.

Ese biramutse bigaragaye ko Putin yagize uruhare mu rupfu rwa Prigozhin, abarwanyi ba Wagner ntibazashaka uko bihorera?

Ku rundi ruhande, BBC yanditse ko hari urubuga rwa telegram rw’abarwanyi ba Wagner rwanditsweho ko Prigozhin yazize abagambanyi b’Abarusiya.

Urwo rubuga barwise Gray Zone.

Ibya Putin, Wagner, Uburusiya, Ukraine na OTAN/NATO ni ibyo gukurikiranira hafi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version