Kagame Yongeye Kwamagana Indagu Muri Siporo

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba hari amakoro ashyirwa mu iterambere rya Siporo ariko abantu bake bakayikubira.

Yanenze kandi ibyo yise indagu ziba mu mupira w’amaguru, akemeza ko ziri mu bituma abagiye mu marushanwa bataha uko bagiye.

Yatanze urugero rw’abantu 20 bajyanywe muri bisi bagiye guhagararira u Rwanda ahantu runaka, ariko abayoboye abo bana bagenda mu ndege.

Ikibazo ni uko muri iyo ndege batagiye  ari bonyine ahubwo bajyanye n’abo mu miryango yabo.

Ibyo kandi bigakorwa mu mafaranga yagenewe gufasha iyo siporo gutera imbere.

Perezida Kagame yanenze abo bantu kubera ko ibyo bakoreye abo bana bidakwiye ndetse ngo abo bana bari batanariye, batanaruhutse.

Avuga ko mu nyandiko zo muri Minisiteri ho haba handitswemo ko ibintu byagenze neza uko byari byaragenwe.

Ati: “ Kuba dufite abayobozi bakora batyo…ariko namwe urubyiruko mujye mugaragaza ko mubyanze. Ntimukabiceceke. Mujye mugira uwo mubibwira kugira ngo hagire undi ubibazwa.”

Umukuru w’igihugu kandi yongeye kunenga abantu badateza imbere umupira w’amaguru, ahubwo amafaranga bakayajyana mu ndagu.

Avuga ko izo ndagu ari zo zituma abenshi bataha uko bagiye.

Perezida Kagame yavuze ko uko urubyiruko rurezwe, ari ko rukura kandi ngo uburemere burenze uko abantu babyibwira.

Yasabye urubyiruko kwirinda gukora ibintu biciriritse kuko guciririka bituma igihugu kijya no munsi yo guciririka.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora uko bashoboye bakagerageza kugera ku bintu bikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version