Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ese Tshisekedi Aremera Ibyo Yasabwe Byo Kuganira Na M23?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ese Tshisekedi Aremera Ibyo Yasabwe Byo Kuganira Na M23?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2025 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tshisekedi yarahiye ko atazigera aganira na M23
SHARE

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu Nama idasanzwe yahuje Abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabereye Dar es Salaam usaba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuganira na M23.

Ni umwanzuro uvuga ko bikwiye ko umutwe wa M23 ugira uruhare mu biganiro bihujwe hamwe ibya  Luanda ni ibya Nairobi .

Iyo myanzuro yose hamwe ni iyi ikurikira:

Iyi nama ya SADC na EAC yiga ku mutekano muke wa Congo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya  8 Gashyantare 2025, yavuze ko  ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa  DRCongo gihangayikishije  kuko birimo n’ibikorwa byibasira ikiremwamuntu cyane cyane abagore n’abana.

Yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima mu ntambara igisirikare cya Leta gihanyemo na M23 usabira abakomerekeyemo kuzakira vuba.

Abayitabiriye banenze ibikorwa byo kwigaragambya byakorewe Ambasade i Kinshasa bibamo n’urugomo rwakorewe abagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Congo barimo na MONUSCO n’abandi, inenga leta ya Congo kuba itararinze abaturage bayo.

Impande zihanganye muri Congo zasabwe guhagarika imirwano “ ako kanya ndetse hakarebwa uko Goma n’ibindi bice biyikikije byabona umutekano kandi  ikibuga cy’indege cya Goma kigafungurwa.”

Umwanzuro wa 14 w’iyi nama usaba ko  “ Umutwe wa M23 uza mu biganiro bya Nairobi na Luanda .”

Abakuru b’ibihugu basabye kandi ko “ hanozwa umugambi wo gusenya inyeshyamba za FDRL kandi  u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.”

Iriya nama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu b’’u Rwanda, Tanzania, Uganda ,Kenya  na Somalia naho u Burundi na Congo boherejeyo intumwa.

Muri SADC yitabiriwe na Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Zambia, ibindi bihugu byohereza intumwa.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na Evaliste Ndayishimiye ntibayitabiriye mu buryo bw’imbonankubone.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Tshisekedi ari bwemere ibyo yasabwe ngo yicare aganire na M23.

Mu buryo bwinshi n’ahantu hatandukanye, yarahiye ko atazicara ngo aganire nayo, ubu hakaba hibazwa niba noneho ari buve ku izima bakaganira.

Iyi ngingo iri mu zizagarukwaho mu makuru ari mu gihe gito kiri imbere…

TAGGED:CongofeaturedIntambaraM23PerezidaRwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yabwiye Amahanga Ibyo Yifuza Ko Byakorerwa i Goma
Next Article Ofisiye Ba RDF Basuye Ingoro Yo Kubohora u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?