‘Visit Musanze’: Isiganwa Ry’Amagare Rishishikariza Gusura Musanze

Mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kane Taliki 13, Ukwakira, 2022 habereye isiganwa ryiswe Visit Musanze  rigamije gushishikariza abantu gusura Akarere ka Musanze. Ryiteguwe n’abasanzwe muri za Koperative z’abatwara abantu  n’ibintu mu Karere ka Musanze.

Iri siganwa  ryitabiriwe n’abagabo 41 n’ab’igitsina gore babiri.

Abazengurutse Umujyi wa Musanze ku ntera ya Kilometero 28, rikaba ryegukanywe n’uwitwa Joseph Ntakirutimana.

Aha i Musanze kandi hari kubera umwiherero w’abazakina imikino migari y’isiganwa ku magare harimo na Tour du Rwanda 2023.

- Advertisement -

Uri kubera mu ishuri ryitwa African Riding Academy

Bari kwitegura kandi amarushanwa mpuzamahanga nka La Tropicale Amissa Bongo 2023, Shampiyona y’Afurika 2023 na Shampiyona y’Isi 2025.

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’abakina umukino w’amagare Abdallah Murenzi aherutse kubwira Taarifa mu kiganiro kihariye yaduhaye, ko we na bagenzi be bari gukora uko bashoboye ngo bazamure urwego rw’abakina umukino w’igare mu Rwanda.

Perezida Abdallah Murenzi

Yatubwiye ko babikora binyuze mu gukora amasiganwa menshi kugira ngo abantu bamenyere kandi bahabwe n’uburyo bwo guhatana mu yandi marushanwa mpuzamahanga azatuma bateza imbere umwuga wabo.

Musanze: Batangiye Kwiherera Bategura Tour du Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version