Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Espagne Yanze Gufasha Amerika Guha Israel Intwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Espagne Yanze Gufasha Amerika Guha Israel Intwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 9:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bumwe mu bwato bukomeye bwa Amerika bujwaho indege(ifoto:reddit images)
SHARE

Inzego z’iperereza zo muri Amerika zarakajwe n’ibyo zise ‘kubangama’ nyuma y’uko ubwato butatu bivugwa ko bwari bupakiye intwaro zari zoherejwe muri Israel  bwangiwe guca mu mazi ya Espagne ngo bukukire kuri umwe mu myaro yayo.

Bubiri muri ubwo bwato bwari buriho ibendera ry’Amerika naho ubundi bumwe ntaryari ririho.

Itangazo ryasohowe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe umutekano mu mazi rivuga ko politiki ya Espagne yo kubuza ubwato nka buriya guca no gukukira ku myaro yayo ari ikibazo ku bucuruzi mpuzamahanga.

‘Gukuka’ ni inshinga isobanurwa nko ‘guparika’ abenshi bazi ku binyabiziga.

Ubwato butsukira ku mwaro kimwe n’uko imodoka na moto biparika muri ‘parikingi’.

Abanyamerika bavuga ko Espagne yakoze ikosa ryo kubangamira ubucuruzi mpuzamahanga kandi ko biramutse bigaragaye koko ko ibyo yakoze biyihama, yacibwa amande ya miliyoni $2.3.

Itangazo ryasohowe na Komisiyo yo muri Amerika yize kuri iyi dosiye, rivuga ko ibyo kubangamira inyungu za Amerika n’ubucuruzi hagati yayo na Israel byakozwe taliki 19, Ugushyingo, 2024.

The Washington Times yanditse ko bubiri muri buriya bwato bwari ubw’ikigo mpuzamahanga gifasha abantu gutwara imizigo mu nyanja kitwa Maersk, kikaba ikigo cyo muri Denmark.

Icyakora, umuvugizi w’iki kigo ahakana ko ubwo bwato bwari butwaye intwaro, aya akaba amakuru yabwiye The Wall Street Journal.

Uruhande rwa Espagne ntacyo rurabitangazaho, ariko amakuru yigeze gutangwa  muri Gicurasi, 2024 bikozwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi witwa Oscar Puente yavugaga ko muri icyo gihe hari ubwato bwabujijwe kwinjira mu mazi y’iki gihugu kuko bwari bushyiriye Israel intwaro.

Puente yagize ati: “ Ntituzongera kwemera ko inaha haca ubwato bujyanye intwaro mu Burasirazuba bwo Hagati”.

Abantu bakwiye kumenya ko nta gihe kinini gishize Espagne itangaje ko yemera ko Palestine ari igihugu kigenga, iyi ikaba ingingo ubutegetsi bw’i Yeruzalemu butemera na gato.

TAGGED:AmerikaEspagneIntwaroUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Leta Ihangayikishijwe N’Indwara Ikomeje Kwica Abaturage
Next Article Ngirente Asanga Bitaraba Ngombwa Ko Hashyirwaho Minisiteri Y’Itangazamakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?