Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Espagne Yanze Gufasha Amerika Guha Israel Intwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Espagne Yanze Gufasha Amerika Guha Israel Intwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 9:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bumwe mu bwato bukomeye bwa Amerika bujwaho indege(ifoto:reddit images)
SHARE

Inzego z’iperereza zo muri Amerika zarakajwe n’ibyo zise ‘kubangama’ nyuma y’uko ubwato butatu bivugwa ko bwari bupakiye intwaro zari zoherejwe muri Israel  bwangiwe guca mu mazi ya Espagne ngo bukukire kuri umwe mu myaro yayo.

Bubiri muri ubwo bwato bwari buriho ibendera ry’Amerika naho ubundi bumwe ntaryari ririho.

Itangazo ryasohowe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe umutekano mu mazi rivuga ko politiki ya Espagne yo kubuza ubwato nka buriya guca no gukukira ku myaro yayo ari ikibazo ku bucuruzi mpuzamahanga.

‘Gukuka’ ni inshinga isobanurwa nko ‘guparika’ abenshi bazi ku binyabiziga.

Ubwato butsukira ku mwaro kimwe n’uko imodoka na moto biparika muri ‘parikingi’.

Abanyamerika bavuga ko Espagne yakoze ikosa ryo kubangamira ubucuruzi mpuzamahanga kandi ko biramutse bigaragaye koko ko ibyo yakoze biyihama, yacibwa amande ya miliyoni $2.3.

Itangazo ryasohowe na Komisiyo yo muri Amerika yize kuri iyi dosiye, rivuga ko ibyo kubangamira inyungu za Amerika n’ubucuruzi hagati yayo na Israel byakozwe taliki 19, Ugushyingo, 2024.

The Washington Times yanditse ko bubiri muri buriya bwato bwari ubw’ikigo mpuzamahanga gifasha abantu gutwara imizigo mu nyanja kitwa Maersk, kikaba ikigo cyo muri Denmark.

Icyakora, umuvugizi w’iki kigo ahakana ko ubwo bwato bwari butwaye intwaro, aya akaba amakuru yabwiye The Wall Street Journal.

Uruhande rwa Espagne ntacyo rurabitangazaho, ariko amakuru yigeze gutangwa  muri Gicurasi, 2024 bikozwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi witwa Oscar Puente yavugaga ko muri icyo gihe hari ubwato bwabujijwe kwinjira mu mazi y’iki gihugu kuko bwari bushyiriye Israel intwaro.

Puente yagize ati: “ Ntituzongera kwemera ko inaha haca ubwato bujyanye intwaro mu Burasirazuba bwo Hagati”.

Abantu bakwiye kumenya ko nta gihe kinini gishize Espagne itangaje ko yemera ko Palestine ari igihugu kigenga, iyi ikaba ingingo ubutegetsi bw’i Yeruzalemu butemera na gato.

TAGGED:AmerikaEspagneIntwaroUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Leta Ihangayikishijwe N’Indwara Ikomeje Kwica Abaturage
Next Article Ngirente Asanga Bitaraba Ngombwa Ko Hashyirwaho Minisiteri Y’Itangazamakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Benshi Batanga Ruswa Ngo Ibintu Byabo Byihute- Transparency Rwanda

Burundi: Ubukene Butuma Abangavu Bata Ishuri Kubera Isuku Nke Mu Gihe Cy’Imihango

Abanyarwanda Baba Mu Burayi Bibukijwe Gukomeza Gukorana Na BK

Gakenke: Polisi Na RDF Bateye Ibiti 2000 Bivangwa N’Imyaka

Alexis Dusabe Azakoresha Igitaramo Azashimiramo Imana Aho Imugejeje

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

PM Nsengiyumva Ashima Ko Ubukucuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro Bwahaye Akazi Abantu 92,000

You Might Also Like

Mu mahanga

Putin Arahura N’Umujyanama Wa Trump Bongere Kuganira Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ikibazo Cy’Abarobyi Ba DRC Bambuwe Ibikoresho N’Ingabo Za Angola Kirahangayikishije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: 500 Bishwe N’Imyuzure, Abarokotse Kubona Icyo Kurya Ni Ingorabahizi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?