Polisi Yafashe Abakekwaho Gupfumura Inzu z’Abaturage Bakabiba

Polisi yatangaje ko ku wa Gatanu yafatiye mu Karere ka Rwamagana abantu barindwi, bakekwaho kuba mu itsinda ry’abibaga abaturage muri ako karere. Banafatanwe bimwe mu bikoresho birimo moto yo mu bwoko bwa TVS.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafatiwe  mu rugo rumwe, hamwe na moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H, amagare atatu, kamera (camera) igezweho, udukoresho tubiri twifashishwa mu guteka (kettles), amashyiga ya gaz, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

Yavuze ko urugo bafatiwemo, umugore waho ari we wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye, barimo n’umugabo we.

Yakomeje ati “Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha. Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS rigeza abapolisi mu rugo rwabo, baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoresho byose.”

- Kwmamaza -

SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha, bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko.

Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza amazu, ibi nabyo bakaba barabifatanwe.

Batanu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

Uyu mukwabu waherukaga gukorwa no mu karere ka Gatsibo, aho mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, polisi yafatiye mu cyuho abantu babiri bafite moto bari bamaze kwambura umuturage, bafatanwa televiziyo ntoya eshatu, radiyo nini, igikapu cyarimo DVD na Decoder.

Banafatwanwe imfunguzo nyinshi, inyundo n’ibindi byuma bifashishaga mu gutobora inzu z’abaturage bagiye kwiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura.

Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

Bariya bafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Giteganya n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version