Ethiopia:Ambasaderi Wa Israel Yasohowe Ahibukirwaga Jenoside Yakorewe Abatutsi

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yatangaje ko yatunguwe kandi ibabazwa no kwirukanwa k’uhagarariye iki gihugu mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe wari wagiye kwifatanya n’abandi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo Ambasaderi Avraham Neguise yari ari muri uyu muhango, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo i Addis Ababa bavuze ko batamushaka, biteza rwaserera biza gutuma Perezida w’uyu Muryango Umunya Djibouti Mahmoud Youssouf amusaba gusohoka.

Ikinyamakuru Times of Israel kivuga ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yakibwiye ko kiriya gikorwa kidashimishije kandi ko bitari burangirire hariya.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rigira riti: “ Ni ikintu kibabaje kuba ahantu harimo kwibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi hirukanwa Ambasaderi wa Israel wari watumiwe, bigakorwa kubera igitutu cy’abantu badakunda Israel”.

- Kwmamaza -

Israel ivuga ko gukora ibintu nka biriya byerekana kudaha agaciro Abanyarwanda n’Abayahudi, bigashingira ku kutamenya amateka bombi bahuriyeho.

Taarifa Rwanda iracyategereje kumva icyo Ambasade ya Israel mu Rwanda ibivugaho.

Amb Neguise yatangiye guhagararira Israel muri Ethiopia guhera muri Kanama, 2024.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ivuga ko ibyaraye bibaye bitari bucire hariya, ahubwo iki gihugu kizatera intambwe zose zikenewe kugira ngo hamenyekane ibyihishe inyuma y’iki gikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version