Umugabo wo mu Mudugudu wa Nyabikate, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi muri Karongi ahari agasenteri k’ubucuruzi aravugwaho kwica umuturanyi hanyuma ajya kwirega kuri RIB.
Uwaduhaye amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08, Mata, 2025 yahuye n’imodoka y’Urwego rw’ubugenzacyaha igana mu gasenteri ka Ruhinga muri Metero nka 50 uvuye ku Biro by’Akagari ka Ruhinga, agakeka ko RIB yabitangiyeho iperereza.

Avuga kandi ko uwishe uwo muntu yavuze ko yamwishe kuko yari yarazengereje abaturage kubera ibikorwa bye by’ubugome birimo no kubarandurira imyaka.
Ati: “ Yamwishe ahita ajya kwirega kuri RIB, avuga ko yamujijije ubugome bwe”.
Vianney Nsanganira uyobora Umurenge wa Gitesi ibyo byabereyemo avuga ko ataramenya iby’iyo nkuru, ariko ko aza kutubwira ibyayo amakuru namenyekana.
Umuturage wanyuze ku Biro by’Akagari yitambukira agakurura amakuru make yatubwiye ko uwishwe yitwa Viateur, akaba yishwe n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.
Ikindi ni uko atamwiciye iwe ahubwo yamwiciye ku musozi, ku mugaragaro.