FARG, CNLG, Komisiyo y’Itorero Na NURC Byakuweho

Inama y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko akuraho inzego enye zirimo Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside (FARG), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, iyo kurwanya Jenoside (CNLG) n’iy’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC).

Biteganywa ko iyi mishinga y’amategeko izabanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko, ziriya nzego zikavaho ku mugaragaro.

Ni impinduka zikozwe nyuma y’uko mu minsi ishize hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku buryo inshingano ziriya nzego zari zifite zizahurizwa hamwe, aho kuba mu nzego zitatanye.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yemeje umushinga w’itegeko rivanaho CNLG, umushinga w’itegeko rivanaho NURC, Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho FARG.

Byitezwe ko iriya Minisiteri nshya ariyo izajya itegura za politiki, inashyire mu bikorwa gahunda zinyuranye zabarizwaga muri biriya bigo byakuweho.

Iheruka guhabwa Dr. Bizimana Jean-Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG.

Ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yashyirwagaho, byahise bitangazwa ko ije gushimangira akazi kamaze igihe gakorwa na ziriya nzego zakuweho.

Mu gihe iyo minisiteri yari imaze gushyirwaho, yari itarahabwa ubushobozi bw’abakozi bwatuma ikora inshingano zayo, uretse guhabwa Minisitiri n’Umunyamabanga uhoraho.

Kuri uyu wa 21 Nzeri hemejwe Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu.

Ni ukuvuga ko iyo mbonerahamwe igomba kuzuzwamo abakozi, ubundi Minisiteri igatangira gukora.

Ziriya nzego zirimo kuvanwaho zakoze imirimo ikomeye, aho nka FARG yashyizweho igamije kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu 1998 yarihiye abanyeshuri 107,921 mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri 33,349 barangije kwiga kaminuza, hasigaye abagera ku 4000 bakiga kaminuza.

Bamaze gutangwaho miliyari 197 Frw ava mu ngengo y’imari ya Leta.

Muri gahunda y’amacumbi hamaze kubakwa inzu 29,015 nshya, hasanwe inzu 4050, byose byatwaye miliyari 77 Frw.

Hari n’ibindi bikorwa byakozwe birimo inkunga y’ingoboka, ubuvuzi, gushyigikira imishinga iciriritse n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version