Kagame Yabwiye UN Ko Iterabwoba Atari Ikintu Cyo Kujenjekera

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri guterana ku nshuro ya 76 yavuze ko kugira ngo iterambere abantu bagezeho risagambe, bisaba ko iterabwoba n’ibitekerezo biganisha kuri Jenoside bibonwa hakiri kare bikarandurwa bitarashinga imizi.

Muri Video yari yarafashwe mbere(pre-recorded) ikerekwa abari bateraniye mu Ngoro y’uriya Muryango, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo icyorezo COVID-19 cyashegeshe Isi, ariko cyanerekanye ko ‘abishyize hamwe nta kibananira.’

Yavuze ko ubu bufatanye bwagaragarijwe mu gushyiraho ubwisungane mu gusaranganya inkingo bwiswe COVAX.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko Afurika igira inganda zikora inkingo kugira ngo mu bihe biri imbere ibibazo byagaragaye muri Afurika ntibizongere kubaho.

- Advertisement -
Mu Nteko Rusange ya UN yateranye ku nshuro ya 76

Perezida Kagame avuga ko ikindi Isi igomba gushyiramo imbaraga muri iki gihe ari ukureba uko intego z’iterambere rirambye zagerwaho vuba kuko COVID-19 yazidindije.

Ati: “ Mu by’ukuri twari tukiri inyuma kuri iyi ngingo na mbere y’uko COVID-19 yaduka.”

Avuga ko muri iki gihe hari amahirwe yo gukora cyane kugira ngo abantu barebe ko hari ibyagerwaho mu gihe gishoboka.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Amb w’u Rwanda murir UN, Valentine Rugwabiza

Kugira ngo ibi bishoboke, asanga ari ngombwa ko abakora Politiki bashyiramo imbaraga bakiyemeza.

Ikindi abona kizafasha muri iyo nzira, ni uko abantu bagomba gushyira imbaraga mu kugabanya ibituma ikirere gihindagurika kuko byagaragaye ko guhungabana kwacyo ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zidindiza iterambere muri rusange.

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko kugira ngo abaturage batere imbere, bagomba no kugira ubuyobozi bushyira inyungu z’umuturage imbere.

Mu kurangiza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 77 izashobore guteranira i New York abemerewe kuyijyamo bose bahari, bizaterwa n’ibyemezo bihamye kandi bishyize mu gaciro mu kurwanya COVID-19 muri iki gihe.

Tega amatwi ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version