Kugira ngo umubiri w’umuntu uba wubatse ukenera ibiwubaka bita proteins. Kugira umubiri wubatse, ubyibushye…biterwa n’ibyo wariye kandi n’Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘ikirima ni ikiri mu nda’ ndetse ngo ‘umudiho uva mu itako.’
Ikiribwa cya mbere rero cyubaka umubiri ni amagi.
Amagi: Afite ibyubaka umubiri byinshi kandi bitarimo ibinyamavuta byinshi. Amagi kandi agira ubwoko bwa vitamin bita B n’ikindi kinyabutabire gifitiye umwijima akamaro kitwa choline.
Choline iboneka no mu nyama zisanzwe, mu mafi, ibishyimbo, no mu mboga.
Amagi kandi agira ikinyabutabire bita leucine gituma inyama z’umubiri zibyibuha, ibi bikaba ari ingenzi cyane ku bantu bakora imyitozo isaba ingufu. Mu cyaro borora inkoko zitera amagi, abo mu mujyi bakayahaha. Ibi bivuze ko Abanyarwanda benshi bashobora kubona amagi.
Itako ry’inkoko:
Itako ry’inkoko rifite byinshi rifasha abantu mu kubaka umubiri. Naryo rifite vitamins na proteins zikenewe mu gutuma inyama z’umubiri w’umuntu zibyibuha bityo abakora imyitozo cyangwa akandi kazi gasaba imbaraga bikabagirira akamaro.
Inyama y’inkoko igira vitamin bita B6. Iyi ni vitamin ifasha umubiri w’umuntu gukora neza haba mu gihe cy’imyitozo ngororamubiri y’ababigize umwuga ndetse no kubabikora batarabigize umwuga.
Ibishyimbo:
Ibishyimbo ni ikiribwa Abanyarwanda benshi bakunda kuko ku mwaka Umunyarwanda wariye ibishyimbo bike, arya byibura ibilo 20. Ibi bituma baba aba mbere ku isi barya ibishyimbo byinshi.
Abahanga mu mirire bavuga ko ibishyimbo bifite proteins nyinshi kandi z’ingirakamaro ku bantu bakoresha imbaraga nyinshi mu kazi kabo.
Ibi birumvikana iyo wibutse ko Abanyarwanda benshi bagihingisha isuka, kandi bisaba imbaraga z’umubiri nyinshi.
Bikize kandi ku butare, phosphore, Magnesium na Vitamin K izwiho gutuma amaraso avura iyo umuntu akomeretse nta ve cyane ngo bibe byamuhitana.
Ifi:
Amafi nayo ni ingenzi mu kubaka umubiri. Amafi menshi akize kuri vitamin A na B. Amafi kandi agirira akamaro abantu bose ariko cyane cyane abana n’abageze mu zabukuru kuko baba bafite ubudahangarwa budakomeye.
Afasha abageze mu zabukuru kugira amaso abona neza, ariko nanone ibi bigaterwa n’igihe batangiriye kuyarya.
Amafi nka Tunga, Salmon, Tirapia n’ayandi yose ni ingenzi.
Icyitonderwa: Kubaka umubiri ntibivuze kugira umubyiburo ukabije! Umubyibuho witwa ko ukabije iyo umuntu afite ibinure byinshi bitewe n’uko arya cyangwa anywa ibintu bikize kuri proteins nyinshi ariko ntikoreshe umubiri we ngo ugire icyo utwika n’ibyo usigarana.
Ibi bituma aba ashobora kurwara indwara zirimo umwijima, umutima n’izindi.
Imyitozo ngororamubiri ni ngombwa kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, amaraso ye atembere neza kandi ace ukubiri n’indwara zitandura ariko zica.