FDLR Iri Kwinjiza Abandi Barwanyi

Amakuru atangwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko FLDR ifatanyije na Mai Mai Nyatura bari kwigisha ibya gisirikare abantu 400 barimo n’abana bato.

Biri kubera ahitwa Bashali Kaende muri Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Umoja Africa niwo ushinja iriya mitwe kwinjiza abarwanyi barimo n’abana.

Ahandi hantu bariya barwanyi bari gushakira abarwanyi ni ahitwa Muheto, Busihe, Kalonge, Kahanga na Miangja.

- Advertisement -

Umunyamabanga mukuru wa Umoja Africa witwa Espoir Kitumaïni avuga ko FLDR na Nyatura bafite umugambi w’uko abazahabwa ariya masomo bazoherezwa mu bitero ariko abandi bagashyirwa mu bakorana na Polisi ya kiriya gihugu.

Radio Okapi yanditse ko uyu muyobozi asaba abashinzwe imibereho myiza y’abaturage gukora ibishoboka byose abo bana bakavanwa muri iriya mitwe kandi amahoro akagarurwa muri kiriya gice.

Umuhati Radio Okapi yashyizeho ngo ivugane n’ubuyobozi bwo muri kariya Karere ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo nta watanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version