Intambara Ya Polisi N’Abakwirakwiza Ibiyobyabwenge ‘Yabuze Gica’

Mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kivuye haherutse gufatirwa umugabo wari ufite ibilo 10 by’urumogi. Bivugwa ko yari aruvanye muri Uganda.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Buhita, Akagali ka Bukwashuri, Umurenge wa Kivuye.

Uko bigaragara gufata abacuruza  n’abakwirakwiza urumogi mu Rwanda ni intambara Polisi izakomeza kurwana kugeza igihe kitazwi!

Ku byerekeye uwafatiwe muri Kivuye, ni abaturage bari basanzwe bazi ko aruzana mu Rwanda  bariye akara Polisi iramutega iramufata.

- Advertisement -

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage witwa Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga agira ati: “Abaturage bo mu Kagari ka Bukwashuri bahamagaye Polisi bavuga ko Twiringiyimana avuye mu gihugu cya Uganda aho yari aturukanye umufuka urimo urumogi yambukira mu ruhande ruherereyemo igishanga cy’Urugezi.”

Abapolisi bahise bambarira kujya kumufata. Yarafashwe arafungwa.

Uwafashwe yabwiye Polisi ko yari yahawe akazi n’uwitwa Gasekuru ngo narumugezaho aramuhemba Frw 5000.

Polisi ikirangirwa kumufata yamushyikirije ubugenzacyaha.

SP Ndayisenga ashima uruhare rw’abaturage mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Bamufatiye mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera avuye Uganda.

Si muri Uganda gusa havanwa urumogi ruzanywe mu Rwanda kuko no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  n’aho ari uko.

Ndetse muri iki gihugu niho hava rwinshi.

Ho hava na caguwa izanywe mu buryo bwa magendu.

Ibi bicuruzwa akenshi binyuzwa mu karere ka Rubavu.

Kubera ko inzego zishinzwe gutahura no kurwanya ibiyobyabwenge zashyize imbaraga mu kubirwanya, byatumye ababikizwa bacika intege k’uburyo abagitsimbaraye kuri ubu bucuruzi butemewe, babihenda.

Taarifa yamenye ko iyo urumogi ruvuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ruba rwaranguwe ku Frw 80.

Uruzanye iyo arugejeje i Rubavu, arucuruza ku gapfunyika ka Frw 300 kamwe kamwe.

Impamvu abikora gutya ni ukugira ngo n’udafite inoti ariko afite ibiceri Frw 300  byonyine ashobore kurugura.

Umucuruzi kugeza aha aba yungutse Frw 220.

Mu mayeri yabo[ariko yatangiye kuvumburwa na Polisi], abacuruzi b’urumogi bakora uko bashoboye bakarugeza ahandi mu Rwanda harimo no mu Murwa mukuru, Kigali.

Twamenye ko rugera i Kigali rugura Frw 1000 ku gapfunyika.

Hari n’aho iki giciro cyarenga.

N’ubwo muri urwo rugendo rurugeza i Kigali bisaba kugira andi mafaranga uruzanye atanga y’ubwikorezi ndetse n’ikiguzi cyo kwiyemeza kuruhageza gihabwa uwabikoze, umucuruzi warwo ntabura inyungu nini abikuramo iyo agize ‘amahirwe’ ntafatwe.

Mu rusange iyo niyo mpamvu nkuru ituma abacuruza urumogi batabicikaho n’ubwo bwose baba bazi neza ibigera kuri bagenzi babo iyo barufatanywe cyangwa baruketsweho.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bigaragara kenshi  mu Rwanda.

Ingaruka urumogi rugira ku barunywa…

Amaso y’umuntu wanyweye urumogi asa ukwayo

Kubera ko akenshi runyobwa binyuze mu kurwinjiza mu bihaha mu kuruhumeka, umwotsi w’urumogi uruhukira mu maraso binyuze mu bihaha nayo akarujyana mu mutima no mu bwonko.

Icyakora ingaruka z’uyu mwotsi ku bwonko bw’uwarunyoye zitandukana bitewe n’ubushobozi bw’ubwo bwonko.

Ubwonko bw’abantu ntibukomera kimwe.

Ikinyabutabire kiba mu rumogi gitera ubwonko n’izindi nyama z’umubiri gukora mu buryo budasanzwe abahanga bakita Tetrahydrocannabinol (THC).

Gituma ubwonko bw’uwarunyoye bumubwira ko afite imbaraga zidasanzwe, icyo bita ‘kujya High.’

Iyo kimaze kugera mo, uwarunyoye atangira yumva ko ari igihangange, ko ashobora kubyina akarusha abandi, agatwara imodoka yihuta kandi neza kurusha abandi, agasubiza ibibazo by’ikizamini neza kurusha abandi…

Aba abikoreshwa n’imikorere idasanzwe y’umusemburo wo mu bwonko bita Dopamine uba wazamutse.

Icyakora ibi ntibitinda kuko nyuma y’igihe runaka, wa musemburo wamushyiraga mu bicu ugabanya imbaraga hakaza undi witwa Norepinephrine noneho bigakomera.

Kuva cyangwa kujya mu mimerere runaka kandi bikozwe mu gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kirekire bitewe n’umuntu nibyo bituma abantu bakoresha ibiyobyabwenge batangira bumva bidakwiye ariko bamara kubimenyera bakabikunda cyane.

Gukoresha urumogi abahanga bavuga ko n’ubwo hari aho bigira akamaro kubera ko ubwonko buba bwazamuye imbaraga zo gukora ibintu runaka ariko bwari busanzwe buzi gukora, ikibazo ari uko birangira uwabikoresheje agarutse mu mimerere n’imitekerereze yahozemo mbere y’uko arunywa.

Iyi mimerere niyo ituma uwarunyoye yumva ahangayitse akumva aguwe nabi ndetse bigatuma ashaka kongera kunywa urundi kugira ngo asubire muri yo.

Bimwe mu biranga uwarunyoye ku mubiri we…

Kubera ubukana bw’ibigize urumogi, uwarunyoye ushobora kumureba ukamwibwira.

Akenshi uzamusangana iminwa yumye, n’umwitegereza uzabona ko aba ari kuyibobeza n’ururimi.

Ikindi ni uko amaso ye atukura.

Gutukura biterwa n’uko umutima we uba utera cyane ugira ngo wohereze amaraso afashe ubwonko n’izindi nyama gukora ariko ayo maraso agahura n’ikibazo cy’uko udutsi tuyashyira mu maso n’ahandi tuba twumagajwe na cya kinyabutabire, Tetrahydrocannabinol (THC).

Kumagara kwatwo bivuze ko n’igice kirimo amatembabuzi ijisho ryo hagati riba riteretsemo kugira ngo guhindukira biryorohere, nacyo kitaba gifite amatembabuzi ahagije bityo guhindukira kw’ijisho bikagora imitsi ibishinzwe.

Ibi byose bituma ritukura.

Uko cya kinyabutabire kigenda gishira mu maraso, ni ko n’ijisho risubirana ubuzima rigasa uko ryasaga mbere.

Umuntu wanyweye urumogi kandi imikorere y’amatwi ye irahinduka.

Niyo mpamvu uzasanga yakunze umuziki kurusha uko byari bisanzwe.

Imitsi yakira amajwi iba yakwidutse k’uburyo iba ikeneye umuziki mwinshi kugira ngo yumve inyuzwe.

Ubwoko bw’umuziki abanywa urumogi bakunda kurusha ubundi ni Reggae.

Biterwa n’uko injyana ya Reggae ikozwe k’uburyo amanota ( notes) ndetse n’injyana ubwayo(rhythm) bituma ubwonko butavunika cyane iyo uwanyoye urumogi abyina reggae.

Icyakora hano ikibazo gikunze kubaho ni uko umuntu wanyoye urumogi, ashobora guca ahandi hantu bari gucuranga reggae ntahave kuko yayikunze bigatuma acyererwa cyangwa se yanakomeza urugendo mu matwi ye agakomeza kumva reggae ukanamubona ayibyina kandi ntayo ihari mu by’ukuri!

Iyo umuntu anyoye urumogi ibinyabutabire biri mu mwotsi w’urumugi yanyoye, bitangira gukora hashize byibura iminota 30, ariko bikaba byamara amasaha menshi bikimukoresha.

Ikindi ni uko urumogi rumara umwanya munini mu mutwe w’uwarunyoye bitewe n’igihe amaze arunywa cyangwa bitewe n’uko iyo arunyoye arenzaho ibindi birimo n’itabi.

Rushobora kumara amasaha ari hagati y’atatu n’ane mu mutwe w’urarunyoye ariko akaba yanarenga iyo ari umuntu utararumenyera cyangwa uruvanga n’ibindi bintu nabyo bishyushya ubwonko.

Ntabwo rukoreshwa barutumura butabi gusa, ahubwo hari n’abarurya mu biryo bisanzwe.

Iyo rukoreshejwe muri ubu buryo, rutinda gutangira kwerekana ingaruka kuko ruba rushobora kumara hagati y’amasaha ane n’atandatu rutarakora.

Ni uburyo butagira ingaruka mu rwungano rwo guhumeka kuko ruba rucishijwe mu bihaha n’ahandi hafatanya nabyo ariko nanone ntibubura uko bwangiza abatukoresha muri uburyo.

Muri macye, ngibyo ibibi by’iki kiyobyabwenge kiri mu bitemewe mu Rwanda ariko cyanze kuhacika kitwa URUMOGI.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version