FERWACY Igiye Gutangiza Igikombe Cy’Abana Cy’Umukino W’Amagare

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, yatangaje ko guhera taliki 21, Gicurasi, 2023 mu Rwanda hazatangizwa amarushanwa y’abana bakina umukino w’amagare.

Itangazo rya FERWACY rivuga ko bizakorwa mu rwego rwo gutegura ‘ejo hazaza’ h’umukino wo gusiganwa ku magare bikozwe n’Abanyarwanda.

Igikombe cy’abana bakina umukino w’amagare kiswe Youth Racing Cup, imikino yacyo ya mbere ikazabera mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru taliki 21, Gicurasi, 2023.

Abana bazayitabira bazazenguruka ahitwa Field of Dreams.

- Advertisement -

Mu kiganiro Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah yigeze guha Taarifa, yavuze ko muri manda aherutse gutorerwa, azakora uko ashoboye amarushanwa y’uyu mukino akiyongera.

Murenzi Abdallah

Yatubwiye ko ingufu zizashyirwa mu gusuzuma abafite impano zo gukina umukino w’igare bagashakirwa abatoza, ibikoresho ndetse n’imikino yo kubamenyereza gusiganwa mu rwego mpuzamahanga.

Mu kigano gito Abdallah Murenzi yahaye Taarifa kuri uyu wa Mbere taliki 15, Gicurasi, 2023, yavuze ko iri rushanwa rya Youth Cycling Cup ritangijwe mu rwego rwo gutegura amasiganwa y’Isi UCI Road World Championships Kigali 2025 azabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.

Ikindi ngo ni uko aya masiganwa azajya abera mu Turere twose tw’u Rwanda hagamijwe gutegura abana bazi umukino w’amagare bakazakira amarushanwa ku rwego rw’isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version