Musanze: Haravugwa Urupfu Rw’Amayobera Rw’Umunyeshuri

Mu Karere ka Musanze hari idosiye bamwe mu batuye Umurenge wa Musanze bavuga ko irimo amayobora. Ni iy’umunyeshuri w’imyaka 12 y’amavuko witwa Umuhire Ange Cécile aherutse gupfa mu buryo bateye urujijo.

Taliki 09, Gicurasi, 2023 uyu munyeshuri wiga muri Ecole de Sciences de Musanze ngo yafashwe n’uburwayi bw’ijisho.

Bagenzi be bamujyanye ku bitaro byitwa ‘Prominibus’ aravurwa asubira ku ishuri.

Nyuma y’iminsi itatu(2) ni ukuvuga taliki 12, Gicurasi, 2023, Umuhire yarongeye arakomerezwa.

- Kwmamaza -

Amakuru avuga ko ahagana saa tatu z’ijoro( 21h00) yagiye ku bwogero ageze yo abwira abanyeshuri bagenzi be ko yumva afite isereri, bakihagera ahita ‘yikubita hasi’.

Abandi bahamagaye ushinzwe imyitwarire n’ubuzima by’abakobwa( Animatrice) witwa Jeanne Nyiramugisha ngo aze abatabare anababwire icyakorwa.

Undi yababwiye ko bamuryamisha aho yari asanzwe arara ( ari n’aho bagenzi barara muri dortoire).

Bucyeye bw’aho ni ukuvuga taliki 13, ( ni ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize) amimatrice Nyaramugisha Jeanne yahamagaye ababyeyi ba Umuhire Ange Cécile ababwira ko bagomba kuza kujyana umwana kwa muganga.

Bakihagera bamujyanye mu modoka bamugeza ku bitaro bya Ruhengeri ageze yo muganga amupimye asanga yamaze kunogoka.

Nyiramugisha yatawe muri yombi n’aho umubiri wa Umuhire Ange Cécile ujyanwa gupimwa kwa muganga.

Taarifa iracyagerageza kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Bwana Edouard Twagirimana ngo agire andi makuru aduha kuri ibi byago ariko ntarashobora kudusubiza.

Ikindi ni uko ubwo twandikaga iyi nkuru, ibisubizo by’ibyavuye mu isuzuma rya muganga ku murambo wa Umuhire byari bitaratangazwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version