FERWACY Yasangiye N’Abakinnyi Baherutse Mu Misiri

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abakina umukino wo gusiganwa ku magare bwasangiye na bamwe muri bo baherutse guhesha ishema u Rwanda bagatwara imidari 14 harimo na zahabu.

Ni ifunguro rya mu gitondo bafatiye muri imwe muri Hoteli z’i Kigali, hari na Komite Nyobozi ya ririya shyirahamwe.

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda y’amagare witwa Felix Sempoma yabwiye abari aho ko irushanwa ryababereye ryiza, batwara imidari n’ibihembo kandi hafi buri munsi.

Yagize ati: “ Twagize irushanwa ryiza bijyanye n’imyiteguro twagize kuko nibura buri munsi w’irushanwa wose twagiye tubona igihembo.”

- Advertisement -

Uwagiye ayoboye itsinda ryaturutse mu Rwanda Bwana Jean Léonard Sekanyange avuga ko ibintu byabagendekeye neza ndetse ngo u Rwanda nicyo gihugu cyatwaye imidali myinshi.

Sekanyange avuga ko bishimishije kuba barapimwe bikagaragara ko bose ari bazima, ntawanduye COVID-19, ubu abakinnyi bakaba bagiye gutaha iwabo.

Abakinnyi b’u Rwanda bavanye imidali 14 mu Misiri mu marushanwa ngarukamwaka y’isiganwa ku magare.

Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bitwaye neza muri ririya rushanwa ryabereye mu Misiri
Bakiriwe bashimirwa umusaruro batahanye
Sempoma Felix avuga ko batahanye umusaruro ushimishije
Jean Leonard Sekanyange wari uyoboye itsinda ryajyanye n’abakinnyi
Areruya Joseph ati: ” Iyo dutegurwa kare twari bukore ibirenze biriya”
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version