FERWACY Yisobanuye Ku Bwiru Buyivugwamo

Ibibazo byo muri FERWACY byatangiye kumenyekana ubwo Ishami rya Taarifa ryandika mu Cyongereza ryabitangazaga. Havugwagamo itonesha na ruswa ndetse byaje gutuma uwahoze ayobora iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bwana Aimable Bayingana yegura.

Mu  gihe gito gishize nabwo hari inkuru yasohotse kuri uru rubuga ivuga uko uwahoze ari umutoza w’Ikipe y’igihugu y’amagare Sterling yananijwe n’ubuyobozi bwa FERWACY.

Taarifa yegereye umuyobozi w’iri shyirahamwe Bwana Abdallah Murenzi ngo agire icyo abivugaho:

Taarifa: Iyo mureba uko umukino w’amagare uhagaze muri iki gihe, ni gute mwawusobanurira abakunzi bawo

- Advertisement -

Murenzi: Ntabwo uhagaze neza cyane kuko mu bihe byahise wahuye n’ibibazo ndetse biza gutuma hajyaho ubundi buyobozi, ndetse tukijyaho nk’ubuyobozi bushya haba haje COVID-19 nayo ihagarika imikino yose. Abakinnyi ntibabasha kwitabira imikino, Rwanda Cycling Cup ntiyabaye, abakinnyi bacu bakina hanze ntibabasha kujyayo…Ibyo byose byagabanyije umusaruro w’abakinnyi ndetse twabiboneye muri Tour du Rwanda iheruka.

Kandi uyu ni umukino twari dutangiye kwitwaramo neza. Iri rushanwa rikiri kuri 2.2 twari tumaze kumenyekana dutsinda neza, dutwara umwambaro w’umuhondo, ariko aho izamuriye intera ntibyagenda neza ku ikubitiro ariko nyuma tugira abakinnyi beza bari batangiye kuzamuka ariko ejo bundi biba bibi kubera ingaruka za COVID.

Ubu turi gukora uko dushoboye ngo turebe ikitaragenze neza tugikosore, hanyuma bizagende neza muri Tour du Rwanda ziri imbere.

Taarifa: Hari inkuru duherutse kwandika yerekanaga ibaruwa yahawe n’uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’amagare. Ese mwarayisomye namwe? Ibyo yabanenze mubivugaho iki?

Murenzi: Inkuru twarayibonye. Sterling yabaye koko umutoza w’Ikipe y’igihugu ariko aza gusoza amasezerano muri Ugushyingo, 2020 yari amaze imyaka ibiri n’igice. Ibibazo agaragaza ni ibyabayeho tutarajya mu buyobozi kuko aho twagiriyeho twashyizeho ubundi buryo bw’imikorere wenda bunyuranye n’ubwo yari amenyereye.

Ariko rero aho tugereye mu buyobozi, ntitwashimye umusaruro we, iyi ikaba ari yo mpamvu amasezerano ye yashojwe kandi ntiyahabwa andi.

Twabitewe n’uko muri iki gihe umutoza w’ikipe y’igihugu dukeneye wahabwa amasezerano y’igihe kirekire ari ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwo hejuru uzadufasha gutoza abandi batoza, ngo hashire imyaka 30 ariko nta Munyarwanda yatoje ngo amugeze ku rwego mpuzamahanga.

Ubu umutoza dufite ni uw’agateganyo mu gihe tugishaka umutoza ukomeye uri ku rwego rwo hejuru uzanategura abandi batoza kugira ngo tuzabe tumeze neza mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

Dukwiye kugira abatoza benshi beza, abo beza bagatoranywamo abeza mu bandi kandi ibi bigomba gukorwa n’umutoza mukuru.

Ubwo twajyaga mu buyobozi, ibirarane Sterling yavugaga ubuyobozi bwa mbere bwari bumurimo twarabyishyuye, iby’uko atahemberwaga ku gihe tubishyira mu buryo, ibyo yagenerwaga nk’umutoza turabimuha.

Nkigera muri Federasiyo naramwegereye ansobanurira ibibazo by’uko hari ibintu yaguriye Ikipe y’igihugu noneho mbaza abo nasanze niba umutoza ari we ugomba kugurira ikipe y’igihugu ibikoresho nk’aho itagira ingengo y’imari iyigenewe.

Ubusanzwe ingengo y’imari gukoresha ituruka ahantu habiri: Muri Minisiteri ya Siporo no muri FERWACY.

Ubwo nibabajije ukuntu umuntu ku giti cye yicara agatumiza amagare, inkweto…by’abakinnyi nkaho Federasiyo itagira ingengo y’imari.

Kubera ko ari yo mikorere wenda Sterling yari amenyereye, ibyo twabishyizeho akadomo.

Ndetse twamugiriye inama y’uko aramutse agize icyo ashaka kugurira ikipe y’igihugu, agomba kubanza nkandika ubusabe( request) akabunyuza kwa Diregiteri Tekiniki, bukajya mu bunyamabanga bukuru bakabisuzuma hanyuma bukabivugana n’aho bigomba gutumizwa.

Sterling ubwo yatozaga ikipe y’igihugu y’amagare

Ntabwo umutoza ari we ujya mu by’amasoko, ngo ajye kuvugana n’abahereza ibikoresho, nibo bakora ibyo byose nta bwo ari akazi k’umutoza.

Mfatanyije na bagenzi banjye, twasabye Sterling ko yatwereka uko ibyo bikoresho avuga yaguriye Ikipe y’igihugu, byaguzwe: Igiciro, aho byaguzwe…

Kubera ko ibyo dukora byose tubikoresha amafaranga yavuye mu misoro y’Abanyarwanda tuba tugomba kwerekana icyo yakoreshejwe kuko tuba tuzanakorerwa igenzura( audit).

Kugeza ubu dutegereje ko azana ibyemeza uko iryo gura rye ryakozwe n’ibindi byagendanye nabyo hanyuma tukabisuzuma nyuma tukamwishyura.

Mu nkuru mwanditse nasomye ko ngo yabigaragarije uwitwa Ruben uyobora ikigo cy’i Musanze kandi akavuga ko ngo bifite agaciro kagera kuri miliyoni zigera enye (Frw 4 000 000) ariko twarabaze dusanga ari hafi Miliyoni ebyiri( Frw 2 000 000) ni hafi icya kabiri cy’ayo undi yatwakaga.

Ibyo tugikeneye kugeza ubu ni ibimenyetso by’aho ibyo bindi bifite kariya gaciro byavuye.

Ku kindi yavuze cyerekeye za radio zifasha abasiganwa kuganira bahana inama cyangwa amabwiriza, nibyo koko radio zaraje ariko ajya kuzigura ntiyatugishije inama.

Taarifa: N’ubwo mutabiganiriye ariko ntabwo ari ikintu kibi yakoze!

Murenzi: Yego rwose ntabwo ari kibi, ariko ikiza cyose kigira uburyo gikorwamo, kigira umurongo gikorwamo. Ushobora gutekereza gukora ikintu kiza ariko inzira wakinyujijemo ikagira birantega!

Aha niho haziye ikibazo cy’uko ziriya radio zaje zagera ku kibuga cy’indege abashinzwe kureba iby’itumanaho basanga zifite ubushobozi burenze ubwa radio zigenewe abasivili.

Icyo gihe RURA yarazisuye isanga iryo tumanaho yari azanye rirenze iryo abakinnyi b’umukino w’igare bakoresha.

Ubusanzwe iyo hari ikipe ije muri iri rushanwa ikazana radio tuzishyikiriza RURA ikareba niba atari radio zitemerewe abasivili, basanga ari iz’abakinnyi b’umukino w’igare bakazibika kugira ngo zizakoreshwe icyo zagenewe igihe kigeze.

Mu kiganiro na Taarifa

Icyo gihe rero twemeranyije na RURA ko ziriya radio zisubizwa iyo zaguzwe zigahindurwa hakazanwa radio zigendanye n’umukino w’amagare.

Nyuma rero twabimenyesheje Sterling kuko si twe twazitumije,  twabimenyesheje uwabitumije.

Taarifa: Mwabwiye Sterling ko  ibyiza ari uko radio ze zasubizwa iyo zavuye bakamuguranira cyangwa bakamusubiza amafaranga ye, ese yarabyemeye azisubizayo cyangwa ziracyari inaha?

Murenzi: Radio ziracyari aho ngaho, kandi yababwiye ko ikibazo kiri muri RURA no kuri Airport. Ibi ariko sibyo kuko niwe wazitumije ni nawe ugomba kuvugana n’aho yazivanye zigasubirayo bakamuhindurira noneho byarangira akatwereka ayo bashaka kumugurishaho tukayagereranya n’uko n’ahandi bazigurisha kugira ngo habeho guciririkanya nyuma tukanzura icyakorwa bitewe n’ubushobozi dufite.

Ikindi yagaragaje ni uko ngo avuye mu nshingano yaba yarasabye federasiyo ko hari undi mutoza baha akazi kuko yamuteguye.

Icya mbere rero ni uko abantu bagomba kujya bamenya n’inshingano zabo n’iz’abandi. Sterling yari umutoza, ariko tuza kugira ibyo tutamushimaho.

Iby’uko yifuzaga ko twakoresha umutoza yateguye, njye nk’umuyobozi icyo sinari bucyemere. Ubundi umuntu agirwa umutoza kubera ibigwi bye, aho yatoje, aho yakinnye n’uko yitwaye aho hose n’umusaruro yatanze.

N’ubwo uwo yatanze ari Umunyarwanda kandi akaba ari kuzamura urwego rwe,  Ikipe y’igihugu ni urwego rwo hejuru rukeneye abeza mu bandi beza.

Ubonye iyaba byibura yari yaranabanje kutubwira ko ari kumutegura kugira ngo natwe tumukurikirane, tubimufashemo!

Yewe uyu musore nta n’ubwo afite izina rizwi ariko wenda azatera imbere ariko kugeza ubu ntaragera ku rwego rwo gutoza ikipe y’igihugu.

Taarifa: Ese musanga Sterling yaratewe n’iki kugira iyo myitwarire yo gufata ibyemezo mutaganiriyeho?

Murenzi: Hari amarangamutima abwira umuntu ko ari we ukomeye mu bintu runaka, ko  ari igitangaza. Iyo wamaze kugira iyo mitekerereze hari igihe ukora n’ibirenze inshingano zawe, ukaba wanakora ibintu binyuranye n’imikorere abantu bifuza.

Ntekereza ko ari we uzi mu by’ukuri icyabimuteye, ariko ukurikije za ‘tweets’ akora, comments akora k’ubuyobozi, bigaragaza ko uwo muntu hari urwego yibonamo rurenze urw’abamufite mu nshingano. Ibyo rero nemera ko urwego u Rwanda rugezeho ibyo bidakwiye.Kandi abantu bose bari munsi y’Urwego.

Taarifa: Mwaje muri FERWACY musimbuye umugabo witwa Aimable Bayingana. Ni ibiki mwasanze bitari ku murongo ubu mukaba muri kubiwushyiraho?

Murenzi: Icya mbere turashima ibikorwa byakozwe n’abatubanjirije. Ni byiza rwose kandi byagaragariye muri byinshi harimo n’uko hari Abanyarwanda batwaye kenshi Tour du Rwanda. Ku rundi ruhande, haracyari byinshi byo gukora birimo kongera umubare w’abakinnyi b’abanyarwanda babigize umwuga kugira ngo duhangane n’amahanga nka Eritrea, Afurika y’Epfo, tukabatoza tukazabakuramo abeza mu bandi.

Dukeneye kongera umubare w’amakipe y’igare akagira abakanishi, abatoza n’ibikoresho bigezweho kugira ngo twongerere abakina uyu mukino ubushobozi bwo kuwukina neza.

Ikindi ni ukunoza inyandiko zigenga iyi Federasiyo. Muri izi nyandiko harimo izitwa ‘Manuel de Procedure’, Strategic Plan n’izindi.

Taarifa: Mushatse kuvuga ko mbere yanyu FERWACY yakoraga mu buryo butagira umurongo?

Murenzi: Uburyo bwari buhari ntabwo bwari bwanditse. Nta nyandiko yari ihari yerekanaga uko umuntu yinjira mu nshingano, uko azivamo, uko abazwa ibyo ashinzwe n’ibindi. Uwicaga ibintu ntiwashoboraga kumwegera ngo umubaze urwego rubimwemerera n’ibindi.

Hari inyandiko twasanze zihari ariko zitaremezwa ( zitari approved), ubwo twakoze ibishoboka ziremezwa, ubu uwaza wese yamenya icyo buri wese ashinzwe n’icyo abazwa. Mbese ubu ibintu byose birasobanutse.

Ku ngingo yo kumenya niba muri iki gihe ikipe y’igihugu y’amagare yatozwa n’Abanyarwanda, aha nakubwira ko ukurikije aho tugana nsanga iyi kipe igikeneye gutozwa n’abanyamahanga ariko bakabikora mu gihe runaka nyuma ikazaba iy’Abanyarwanda.

Ubu Sempoma niwe uri kuyitoza kandi twifuza ko azamura urwego. Dukeneye abatoza Abanyarwanda bakwigiraho mu gihe gito, hanyuma tukazatera intambwe y’indi. Uwo tuzazana tuzamuha imyaka ibiri kugira ngo turebe niba yazamura urwego rw’Abanyarwanda hanyuma tuzasuzuma turebe niba akazi yakoraga kaba ak’Abanyarwanda 100%.

Taarifa: Ejo bundi buri bucye ngo Tour du Rwanda itangira mwahagaritse imikoranire n’umuterankunga Skol. Byatewe n’iki?

Murenzi: Ibiganiro twagiranye na Skol nta musaruro byatanze. Twari tumaranye imyaka myinshi, ariko kubera COVID-19 utubari twarafunzwe baza kutwereka ko bagize igihombo, ko bifuza ko bagabanya amafaranga baduhaga.

Bifuzaga ko bayagabanya akava kuri Miliyoni 82 Frw akagera kuri Miliyoni 4.7 dusanga bitakunda kubera urwego iyi Tour du Rwanda iriho.

Twabasabye ko bagabanya byibura hagati ya 15% na 20% ariko ntibyabanyura bityo imikoranire irahagarara.

Bwakeye rero mukeba wabo aza, adusaba imikoranire turayemera. Uwo mukeba ni Bralirwa. Bralirwa twemeranyije ko yaza tugakorana ku byerekeye kuyamamariza ariko iby’amasezerano ashingiye ku mafaranga tukazabiganira nyuma ya Tour du Rwanda.

Taarifa: Kuki iyo Tour du Rwanda yegereje ari bwo dutangira kumva ibibazo biri muri FERWACY?

Murenzi: Ahantu hose iyo abantu bumva igihe cyo gukora ku mafaranga kigeze nibwo batangira kuzamura amajwi. Hari bamwe mu Banyarwanda bumva ko iyo Tour du Rwanda igeze iba ari isizeni( season) y’amafaranga. Aha ariko bibagirwa ko ariya ari amafaranga y’igihugu, si umutungo wa Murenzi.  Si umwanya ko kumva ko imodoka waburiye akazi zikabonye cyangwa ba runaka bagiye guhabwa ikiraka…

Niba Tour du Rwanda ifite ayo mafaranga ni ayo guteza imbere umukino, si ayo gusaranganya mu bantu.

Taarifa: Ariko abo bantu ni abantu baba basanzwe muri FERWACY bazi ibibazo birimo, ntabwo babihimba.

Murenzi: Yego rwose! Iyo uri mu kintu nibwo ukimenya ariko nanone abo bantu nibo baba bumva bagomba gukanda ngo umukinnyi runaka utarabonye igare aribone, gutyo gutyo… Niba ari umuyobozi ushaka guhitisha igitekerezo cye akabona umwanya wo kukivuga ariko siko byagombye…. Bamwe nabita ba ‘rusahuriramunduru’ cyangwa bakaba bashaka ‘byacitse!’

Ntibakarindire ko Tour du Rwanda ibaho, bajye babivuga igihe cyose ari ngombwa, twiteguye kuganira nabo.

Taarifa: Ko Tour du Rwanda ari isura y’igihugu, kuki mutajya mutumira ibinyamakuru mpuzamahanga nka RFI, BBC, VOA, Al Jazeera ngo biyikurikirane?

Murenzi: Buriya dukorana n’ibinyamakuru byinshi ariko turacyakeneye n’ibindi kuko isi ikeneye kumenya n’ibindi byinshi.

Buri mwaka tugenda tubona ibinyamakuru. Hari bamwe batwegera bakatubwira ko bifuza gukorana natwe, kandi tukabafasha ariko gutumira byo ni ibindi bindi kuko bisaba ko uwo watumiye uba ugomba kumwitaho.

Twashishikariza ababyifuza bakajya batwegera tukaganira kandi byose bizaterwa n’uko ubushobozi buboneka.

Uyu mwaka twagabanyije umubare w’abanyamakuru kubera COVID-19 ubusanzwe twakoreshaga abanyamakuru 30 ariko ubu twakoresheje 16.

Uko izagenda igabanuka tuzongera umubare w’abanyamakuru tuzakorana nabo.

Taarifa: Turabashimiye

Murenzi: Namwe murakoze.

Ikiganiro cya Taarifa na Murenzi muri Video:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version