FERWAFA Igiye Gusinya Amasezerano N’Abazayifasha Guteza Imbere Siporo Mu Mashuri

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA  n’Ishyirahamwe nyarwanda rigamije guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri, Fédération Rwandaise du Sport Scolaire, FRSS, bagiye gusinya amasezarano y’ubufatanye.

Nyuma harabaho ikiganiro n’abanyamakuru kiri bwibande kubyo iriya mikoranire iteganya mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Banyarwanda bihereye mu bana bato.

Taarifa yamenye ko mu masezerano bari bigirane bari bwibande k’ugukoresha umupira w’amaguru mu kuzamura urwego rwawo mu bana no kubongerera gukunda amasomo.

Ni gahunda iteganyirijwe abana bose biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye

- Advertisement -

Bigamije gufasha  FERWAFA kugera ku ntego shingiro zayo z’igihe kirekire zikubiye mu ngingo ya kabiri(2).

Izo ngingo zirebana no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda hose, gutuma Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko

by’umwihariko bagera ku bwisanzure mu kwidagadura no mu mitekerereze hifashishijwe gukina umupira w’amaguru no gutuganya mu rwego rw’Igihugu amarushanwa y’umupira w’amaguru wemewe na FIFA mu buryo bwose ukinwamo.

Biteganijweko aya masezerano aza gushyirwaho umukono kuri uyu wa kane 10/03/2022  saa sita z’amanywa.

Aya masezerano nasinywa araba asanga andi yasinywe hagati ya Minisiteri ya Siporo n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Devélopment( AFD) agamije gushyiraho gahunda yo gufasha ikiswe ‘Isonga’.

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa

Isonga ni uburyo bugamije gufasha abanyeshuri mu mashuri yisumbuye kongera ubumenyi  n’impano mu mikino itandukanye.

Umuyobozi w’iki kigega Arthur Germond aherutse kubwira itangazamakuru ko ikigega ayoboye giteganya kuzafasha u Rwanda muri iyi gahunda kandi ngo ni imikoranire irambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version