Ndimbati Yafunzwe, Hari Uvuga Ko Yamuhaye Inzoga Y’AMARULA Aramusambanya

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umukinnyi  wa Filimi nyarwanda wamamaye ku izina rya Ndimbati. Umuvugizi w’uru rwego yabwiye Taarifa ko uriya mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.

Amakuru avuga ko uriya mukobwa icyo gihe yari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati ni umugabo ukuze kuko afite imyaka irenga 50 y’amavuko.

Ubu Ndimbati afungiye kuri Station ya RIB yo ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

- Advertisement -

Mu minsi ishize hari video yatambutse kuri imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi aho umukobwa(wabyaye) yavugaga ko abana b’impanga afite yababyaye nyuma yo guterwa inda na Ndimbati yamusindishije ashiduka(uyu mukobwa) baryamanye muri lodge.

Nyuma yaje kubona atwite.

Uwafashe iriya video yahamagaye Ndimbati avuga ko abyemera ndetse ngo n’inzu uriya mukobwa abamo niwe[Ndimbati]uyikodesha.

Ndimbati yabwiye uwo ku Isimbi TV ati: “ Nonese yaba yanababwiye ko kuva icyo gihe gishize cyose ari njye wari umutunze? Ninjye wakodeshaga inzu. N’ubu iyo abamo ninjye uyikodesha.”

Ndimbati: Umwe mu byamamare bikomeye muri filimi y’u Rwanda

Ku rundi ruhande ariko Ndimbati yabwiye Isimbi TV ko uvuga ko babyaranye yaje amujugunyira abana iwe arigendera.

Uriya mukobwa avuga ko yaje i Kigali aje gushaka akazi kuko ngo ubuzima butari bworoshye, ajya gushaka akazi mu Biryogo mu Basilamu kuko ngo nawe ari Umusilamu.

Nyuma  yaje kuhava ajya mu Mujyi gucururiza umuntu imyenda.

Ngo mu gipangu yabagamo habaga umu-cameraman witwa Valens uyu ngo yajyaga agenderanirana na Ndimbati.

Uyu mukobwa tutavuga amazina avuga ko yajyaga asaba Valens kumufasha kuzajya gukina filimi kuko yabikundaga, ariko uwo Valens akabyanga kuko ngo atari we ushyira abantu mu mafilimi.

Uyu mukobwa  yaje kubona Ndimbati amubwira ko ‘amufana’ kuko yajyaga amubona muri Papa Sava.

Nyuma yaje gusaba Ndimbati kuzamufasha akajya akina filimi undi arabimwemerera amuha nomero ye ya Telefoni.

Ngo igihe cyaje kugera ahamagara Ndimbati ngo amubaze aho bigeze, undi amusubiza ko hari radio yagiye gutangamo ikiganiro, ko bari buvugane nikirangira.

Uyu mukobwa avuga ko Ndimbati yamusindishije akoresheje amarula amutera inda y’impanga z’abakobwa

Icyo gihe Ndimbati yabwiye uriya mukobwa ko hari umwanya yamuboneye muri filimi, ko baza guhura ikiganiro kirangiye undi nawe avuye gusari[ gusenga mu mvugo y’Abasilamu] bakajyana bakavugana kuri iyo rôle.

Nyuma bakomeje kuburana ariko  baza guhura ndetse ngo Ndimbati amuha inzoga yitwa Amalura, amabwira ko ari amata aba arimo crème na chocolate.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yaje gusinda, ubundi aza gukanguka asanga aryamanye nawe muri lodge.

Iyi logde ngo iba Kivugiza.

Nyuma y’ibi n’ibindi tutanditse muri iyi nkuru biri mu byo ubugenzacyaha bushobora kuba bwahereyeho bufata icyamamare Ndimbati.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira yatubwiye ko nyuma y’ifatwa rya Ndimbati yabaye afungiwe kuri Station ya RIB iri muri Rwezamenyo kugira ngo hatangirwe iperereza.

Amarula ni inzoga bwoko ki?

Amarula ni inzoga iryohera kandi ifite alcool ya 17% mu kirahure kimwe

Iyi nzoga yengwa mu mbuto z’igiti kitwa Amarula Tree gikunze kwera muri Afurika y’Epfo.

Ikozwe mu mutobe umatira umeze nk’amata y’ikivuguto ariko uvanze n’isukari.

Ni inzoga iba ifite umusamburo wa 17% mu kirahure.

Igihugu cyatangiye gukorerwamo iyi nzoga ni Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1989.

Hari umukobwa wanyweye ku Amarula watubwiye ko kubera ko aryohera, umukobwa cyangwa umugore wayasinze agaragazwa no kwisetsa kandi ngo asindisha gahoro gahoro umuntu yiyumvamo akanyamuneza no guseka bya hato na hato…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version