Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Filozofe Prof Nzeyimana Ati: ‘ Coup d’Etat Ikorwa Ahantu Hari Icyuho Runaka’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Filozofe Prof Nzeyimana Ati: ‘ Coup d’Etat Ikorwa Ahantu Hari Icyuho Runaka’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2022 9:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Prof Isaie Nzeyimana wigisha Filozofiya muri Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika avuga ko kugira ngo ingabo zihirike ubutegetsi biterwa n’uko haba hari icyuho cyaterwa n’imiyoborere idahwitse cyangwa kutuzuzanya hagati ya Leta n’abaturage.

Ikiganiro yahaye Taarifa cyagarutse ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu bihugu by’Afurika y’i Burengerazuba aho bimwe muri byo biri gutuma haba  coups d’états.

Prof Isaie Nzeyimana avuga ko ibiri kuba muri biriya bihugu  biterwa ahanini n’uko mu miyoborere haba hari icyuho.

Ati: “ Ubusanzwe  guhirika ubutegetsi bishoboka kuko hari icyuho haba mu miyoborere cyangwa imibanire hagati y’ubutegetsi n’abaturage n’ingabo.”

Atanga urugero rwo muri Burkina Faso aho nyuma yo guhirika ubutegetsi bikozwe n’abasirikare, abaturage bagiye mu muhanda babyina intsinzi.

Kuri we byerekana ko abaturage bageze igihe basanga ubutegetsi bahaye Perezida binyuze mu gutora itegeko nshinga, atarabukoresheje mu nyungu zabo bahitamo kumuhirika.

Uyu muhanga kandi avuga ko biriya byerekana ko abaturage baba bafite imbaraga kurusha Leta.

Asanga kugira ngo ubutegetsi bukorane neza n’abaturage bisaba ko habaho kuzuzanya k’ubushake bw’abaturage  n’imbaraga za Leta.

Leta ikagira imbaraga, igashyira abaturage ku murongo ariko ntibabuze ubuhumekero kandi ikabagirira akamaro kagaragara, katari mu magambo gusa.

Yagize ati: “ Ni ngombwa ko habaho Leta ikomeye ariko itabuza abaturage ubuhumekero. Burya ujya gukora Coup d’etat ni uko haba hari aho yabonye icyuho.”

Yibaza icyo Abirabura bajya gukora i Burayi…

Umuhanga Prof Isaie Nzeyimana asanga bidakwiye ko abaturage bo mu bihugu by’Afurika bumva ko kujya i Burayi ari ho bazakura ibyiza byose.

Yibaza icyo abajyayo bakurayo gifite akamaro karambye akakibura.

Ngo uretse abanyapolitiki bo muri Afurika  nabo baba bagiye yo kumva amabwiriza y’Abazungu bo mu bihugu byabakolonije abandi Birabura bagombye kuguma iwabo bakahateza imbere.

Yemeza ko kuba Abafaransa  baratangaje ko bavuye muri Mali nta kintu kinini bitwaye abanya-Mali kuko iyo urebye igihe bahamaze usanga nta gikorwa remezo gihambaye bahashyize uretse ‘kubaka Ambasade’.

Ku rundi ariko, asanga ikibazo kitagombye kureberwa ku Bafaransa n’Afurika gusa ahubwo kigomba kureberwa ku mubano w’Afurika n’ibindi bihugu bikomeye.

Kuri we ibihugu byose bishaka gukorana n’Afurika byagombye kugira icyo biyimarira kigaragara kitari kuvuga gusa ko bafitanye imikoranire idatanga umusaruro urambye.

Prof Nzeyimana ku rundi ruhande avuga ko  ikibazo kiri mu Bufaransa muri iki gihe ari uko Abanyapolitiki b’aho ndetse na bimwe binyamakuru by’aho byahinduye ikibazo kiri hagati ya Bamako na Paris bakakigira ikibazo hagati ya Mali n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibi ngo ntibikwiye!

U Bufaransa burabyina buvamo…

 Abakurikiranira hafi ibibera mu Burengerazuba bw’Afurika, basanga u Bufaransa buri gutakaza ibihugu bwahoze buvuga rikijyana.

Bavuga ko busigaranye Côte d’Ivoire, Senegal, Niger n’igice cya Gabon.

Ikibazo gikomeye bibaza ariko ni ukumenya niba uku kwigaranzura u Bufaransa bizaramba kuko kubikora udafite inzego zishimitse zizashobora kuziba icyo cyuho nabyo ngo bidakwiye.

TAGGED:AfurikaBufaransaBurkinafeaturedFilozofiyaKaminuzaMaliNzeyimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iyi nyubako ni yo yaguyemo umuyobozi wa Islamic State Umuyobozi Wa Islamic State Yishwe
Next Article Gen Kulayigye Yongeye Kugirwa Umuvugizi W’Ingabo Za Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?