Fiona Ukorera CNBC Niwe Wemeza Ko Dr Kayumba ‘Yashatse Kumufata’ Ku Ngufu

Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yeruye avuga ko ariwe wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba Christopher. Dr Kayumba  icyo gihe yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Tariki 17 Werurwe 2021 nibwo Salva Kamaraba yanditse kuri Twitter ko hari mugenzi we wamusabye kumwandikira ko Dr Kayumba yigeze gushaka kumufangirana ngo amusambanye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, uwo wari wasabye Kamaraba kumwandikira buriya butumwa yeruye avuga ko ari Fiona Muthoni Ntarindwa uyu akaba ari umunyamakuru kuri televiziyo CNBC, ikorera muri Afurika y’Epfo.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

- Advertisement -

Ubwo Kamaraba yandikaga ko Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina umunyeshuri we icyo gihe uteri washatse ko bavuga amazina ye, ababisomye bamubajije impamvu atabivuze agategereza imyaka irenga itatu.

Ririya hohoterwa ngo ryakozwe muri Mutarama 2017.

Mu ijoro ryakeye rero nibwo uwo mukobwa uvuga ko yahohotewe yeruye avuga ko ari Fiona Muthoni Ntarindwa, uyu akaba ari umunyamakuru kuri CNBC.

Yagize ati: “ Ubwo byambagaho nhise mbimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

Fiona Muthoni Ntarindwa yunzemo ati:  “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

Uyu munyamakuru asanzwe ari igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017, ndetse muri 2015 yigeze nabwo guhatanira kuba Miss Rwanda ntibyamuhira.

Kuri Twitter yanditse ko iyo umuntu ahohotewe mu by’igitsina agira ipfunwe akumva ko ari wenyine, nta muntu n’umwe uzamutega amatwi cyangwa ngo yizere ibyo avuga.’

Nyuma y’ubu butumwa bwe, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Kayumba ushinjwa nawe yagiye kuri Twitter yandika ko ibyatangajwe na Fiona Muthoni Ntarindwa ari ikinyoma no gushaka kumuharabika.

Mu butumwa bwe yamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, buri gukora iperereza kuri iyi dosiye ko nubwo Ntarindwa avuga ko yari agiye gufatwa ku ngufu mu 2017, “yakomeje kumutumira mu biganiro bye kuri televiziyo mu 2018 na 2019”.

Igihe cyanditse ko mu kwisobanura kwa Dr Kayumba yavuze ko atigeze ashaka guhohotera Muthoni.

 Ati “Oya ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

Ku wa 23 Werurwe, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko bwatumije Kayumba kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we wamushinjaga gushaka kumufata ku ngufu.

Bwana Joseph Njuguna wari umuyobozi wungirije w’Ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kubwira Taarifa ko uwo mukobwa wahohotewe yabibagejejeho

Ati “Ni byo koko yangejejeho icyo kibazo, mugira inama y’uko yabyitwaramo kuko nta kindi nari bukore cyane ko nta gihamya ifatika yari afite ngo mbe nayiheraho

Fiona Muthoni Ntarindwa yatangiye gukorera Televiziyo ya CNBC muri 2018, akaba akorera ku kicaro cyayo kiri i Kigali.

Yize itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2014 kugeza mu mwaka wa 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version