Banki y’Isi Yahaye u Rwanda Miliyari Zisaga 100 Frw Zizashorwa Mu Ikoranabuhanga

Banki y’Isi yemeje inkunga ya miliyoni $100 (miliyari zisaga 100 Frw) zizafasha Guverinoma y’u Rwanda kwagura uburyo abantu bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi za Leta no kongera ubushobozi mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.

Ni amafaranga azatangwa binyuze mu kigega cya Banki y’Isi gitanga inguzanyo zihendutse n’inkunga ku bihugu bikennye (IDA), binyuze muri gahunda yiswe Scale Up Window igamije gufasha imishinga yihutisha iterambere n’impinduka.

Muri uwo mushinga hateganyijwemo ibikorwa byinshi birimo gufasha ingo 250,000 kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga no guhugura abantu bagera muri miliyoni eshatu ku mikoreshereze y’ibanze y’ikoranabuhanga, hibanzwe yane ku bakobwa n’abagore.

Banki y’Isi yatangaje ko uwo mushinga kandi uzazamura ubushobozi bwa Leta mu gukoresha ikoranabuhanga rihanitse mu bijyanye n’amakuru no kunoza serivisi 30 nshya cyangwa izisanzwe z’ikoranabuhanga zizashyirwa ku rundi rwego, binyuze mu ishoramari rizakorwa mu bikorwaremezo.

- Advertisement -

Bizatuma guverinoma yongera ubushobozi bwo gutanga serivisi nk’ibyemezo bitangwa mu ikoranabuhanga, nibura ku baturage 75%.

Bitegwanya kandi ko ayo mafaranga azifashishwa mu kongerera ubushobozi gahunda yo kwihangira imirimo mu ikoranabuhanga, kuzamura impano z’Abanyarwanda no gufasha ibigo bito kurenga icyiciro cy’ibigo bigitangira maze bigashinga imizi.

Nibura ibigo 300 bigitangira bizahabwa inkunga, hitawe ku byashinzwe n’abagore.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gushyigikira imitangire ya serivisi za leta mu ikoranabuhanga no gushyigikira gahunda yo guhanga ibishya mu ikoranabuhanga, ari ngombwa mu mpinduramikorere mu ikoranabuhanga.

Ni igikorwa kizanatanga umusanzu mu kwihutisha urugendo rwo kuzahura ibikorwa byashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yakomeje ati “Umushinga wo kwihutisha ikoranabuhanga mu Rwanda uhuriza hamwe ibyo byose ndetse uzatanga umusanzu mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze umwaka wa 2035, binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu no kugabanya ubukene.”

Ni umushinga byitezwe ko uzanihutisha ishoramari ry’abikorera mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Impuguke ya Banki y’Isi mu Iterambere ry’ikoranabuhanga, Isabella Hayward, yavuze ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’ibikoresho na serivisi by’ikoranabuhanga bikaboneka mu buryo bworoshye.

Uzanaziba icyuho mu bumenyi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bityo abaturage barushaho gukenera serivisi zirishingiyeho.

Yakomeje ati “Uyu mushinga uzanashyigikira ibyifuzo bya Guverinma y’u Rwanda byo gutanga serivisi amasaha 24, nta mafaranga ahererekanya mu ntoki, hadakoreshwa inyandiko z’intoki haba mu nzego za Guverinoma, hagati ya Guverinoma n’ubucuruzi na guverinoma n’abaturage, haba ku nzego zo hejuru kugeza no ku murenge.”

Biteganywa ko uwo mushinga wa $100 uzaterwa inkunga bigizwemo uruhare na Asian Infrastructure Investment Bank (AIIB).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version