FPR-Inkotanyi Mu Ntara Y’Amajyepfo Irasaba Kagame Gukomeza Kuyobora u Rwanda

Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu Murenge wa Busasamana uri mu Karere ka Nyanza baherutse guhura bizihiriza hamwe imyaka 35 Umuryango FPR –Inkotanyi umaze ushinzwe.

Kimwe mu byo basabye ubuyobozi bukuru ni uko Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.

Bavuga ko ibyo yabagejejeho ari byinshi bityo ko yakomereza muri uwo mujyo.

Enock Nkurunziza Chairperson w’Umuryango FPR –Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Busasamana avuga ko ibyo bagezeho muri uriya murenge ari byinshi.

- Kwmamaza -

Birimo inganda, agakiriro n’ibindi.

Avuga ko bamaze kuva mu bwigunge bari bamaze mo igihe kirekire.

Bakurikije ibyo bamaze kugeraho, basanga Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeje  kuyobora umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu ndetse n’igihugu ubwacyo byagirira benshi akamaro karambye.

Uwitwa Munyambonwa John yabwiye bagenzi bacu b’ UMUSEKE bakorera i Nyanza ati: “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Chairman w’Umuryango ku rwego rw’igihugu ndamusaba ko yakomeza kutuyobora, akaguma ku isonga kugira ngo akomeze ahuze Abanyarwanda nk’uko abikora, kandi ibikorwa by’iterambere ry’Abanyarwanda amaze kutugezaho byanakomeza kwihuta.”

Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo akaba na Guverineri w’iyi Ntara y’Amajyepfo Alice Kayitesi avuga ko icyifuzo cy’abanyamuryango bo muri Nyanza gifite ishingiro.

Icyakora hari ibyo asaba:

Kayitesi ati: “Turabasaba gukomeza kugira ubufatanye, ariko no kuba abanyamuryango beza b’intangarugero bahamya koko ubunyamuryango bwabo, bugaragaza ko koko ari Inkotanyi nyazo, bitabira gahunda za Leta ziba zabashyiriweho bakabera abandi urugero rwiza.”

Umurenge wa Busasamana ugizwe n’utugari dutanu.

Muri uyu Murenge hari kubakwa ingoro y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara n’Akarere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version