Abapadiri Bashobora Kwemererwa Kurongora ‘Ku Mugaragaro’

Guhera mu Kinyejana cya 11 Nyuma ya Yezu Kristu, Kiliziya Gatulika yari yaraciye iteka ko nta mupadiri wemerewe gushaka umugore.

Amateka avuga ko ibyo kudashaka umugore byatangijwe n’Intumwa Pawulo  kuko atigeze ashaka.

N’ubwo atigeze ashaka, ntawe yabujije kubikora.

Uko imyaka yagiye ihita ni ko inama za Papa n’aba Cardinals ( bazita synods) zateranye zifatirwamo imyanzuro itandukanye harimo n’uwo uko abapadiri, abasenyeri n’abandi bakora ubutambyi bagomba kubaho batabangamiwe n’inshingano z’urugo.

- Kwmamaza -

Byasaga n’aho gutunga umugore byabangamira gusohoza ugushaka kw’Imana.

Biri guhinduka…

Muri iki gihe ariko ibintu birasa n’aho bigiye guhinduka.

Papa Francis yaraye aciye amarenga ko  ibyo kuba Padiri udafite umugore bizahinduka kuko n’icyemezo  cyo kubishyiraho cyari icy’agateganyo.

Mu Cyongereza babyise ‘temporary prescription’.

Iki cyemezo kimaze imyaka 1000.

Ku myaka 86, Papa Francis yavuze ko icyemezo cyo kudashaka kwa ba padiri cyari icy’agateganyo kandi ngo ntikinyuranya mu buryo bwite kandi bwimbitse no kuba Padiri yarongora.

Abahanga bavuga ko Kiliziya gatulika ifite ihurizo rikomeye ryo gukemura.

Iryo hurizo rirabana no kubuza ko abapadiri barongora abagore hanyuma bikagaragara ko basambanya abana.

Ibi nibyo bihesha Kiliziya isura mbi kurusha uko yareka abapadiri bakarongora kuko ari abantu nk’abandi.

Abagize Kiliziya yo mu Budage biyemeje ko igomba kubamwo impinduka abapadiri bakemererwa gushaka haba ku bahuje igitsina cyangwa abatagihuje.

Papa Francis yabwiye ikinyamakuru cyo muri Argentine( ni ho akomoka) kitwa Infobae ati: “ Nta hantu handitse ko bibujijwe ko Padiri ashaka. Kudashaka kwa Padiri mu Burayi ni ikintu cy’agateganyo.”

Umushumba wa Kiliziya gatulika ku isi yavuze ko igihe kigiye kugera iby’uko Padiri atemerewe kurongora bigasubirwamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version