FPR Nayo Yatsinze Amatora, PL Irusha PSD Amajwi

Nk’uko byagenze ubwo Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR –Inkotanyi ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yawutsindiraga, n’abakandida bawo batsinze ku bwinshi amatora yo kujya mu Nteko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bangana na 96.7%, FPR Inkotanyi yatsinze kure cyane abandi bari bahanganye nayo mu matora y’Abadepite.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko Abanyarwanda batoye neza bose ari abantu 8,730,059.

Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Libéral (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290.

PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

Kimwe mu bigaragara muri aya matora ni uko PL irusha amajwi PSD

Ubwo yagiraga icyo avuga ku migendekere y’ayo matora, Perezida wa Komisiyo yayateguye Oda Gasinzigwa yavuze ko yagenze neza.

Yagize ati “Tuboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bwitabire bagaragaje muri aya matora.”

Bitarenze taliki 20, Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazatangarizwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite batorwa mu buryo butaziguye.

Iyi Komisiyo ivuga kandi ko bitarenze taliki  27 Nyakanga 2024 hazatangazwa amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version