Polisi Ivuga Ko Umutekano Wari Wose Mu Gihe Cy’Amatora

ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko kuri uyu wa Mbere taliki 15, Nyakanga, 2024 ubwo habaga amatora, mu Rwanda hose haranzwe n’umutekano usesuye.

Yabwiye The New Times ati: “ Twabonye ko habeye amatora akozwe neza kandi nta bibazo bihungabanya umutekano twabonye. Ibikoresho byose byakoreshejwe mu gutora byageze kuri site mu mahoro kandi mu by’ukuri ibintu byagenze neza”.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko abantu miliyoni icyenda ari zo zatoye muri zo izigera kuri ebyiri zikaba ari abari batoye ku nshuro ya mbere.

Ibiro by’itora byari 2,600 kandi ibigera kuri 160 byari mu mahanga ngo bitorerwemo n’Abanyarwanda baba muri Diaspora.

Abakorera bushake bari abantu 100,000 mu gihe indorerezi 1,100 ari zo zakoze akazi ko kureba uko amatora agenda.

Izo ndorerezi zaje zituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa n’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati.

Abiyamamarije ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wiyamamaje yigenga.

Abiyamamaje ngo bajye mu Nteko ishinga amategeko ni abantu 589.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version