FPR Ni Ubudasa Mu Buryo Bwibigomba Guhinduka- Kagame

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abaje kumva imigambi afitiye Abanyarwanda bazamutora ko FPR-Inkotanyi ari ubudasa bugamije guhindura imibereho y’Abanyarwanda ikaba myiza kurushaho.

Ibyo ngo ni byo biranga abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kandi ngo iyo ni nayo Demukarasi Abanyarwandabahisemo, ikaba iyo Abanyarwanda bihitiyemo ibyiza bibareba.

Mu ijambo rye Kagame yavuze ko amateka y’Abanyarwanda yerekana ko hari igihe bamaze babayeho nabi ariko ko igihe cy’ubu ari icyo kwerekana iterambere rishingiye ku budasa bw’Abanyarwanda.

Ati: “Avuga ko mu myaka 30 ishize, ureba ugasanga aho u Rwanda rwavuye uri icyo gihe ibintu byerekanaga ubuzima bubi henshi. Ariko muri iki Politiki ya FPR Inkotanyi ni iyo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo barusheho kubaho neza”.

Yabwiye ab’i Musanze  ko iyo utora ubu ugamije Politiki yo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo barusheho kubaho neza.

Avuga ko ubuzima bw’Abanyarwanda bugomba kuba bwiza bukamera nk’ubw’ahandi cyangwa bukanarenga.

Yemeza ko kwiyamamaza ni igikorwa gikubiyemo gushaka guhindura amateka y’Abanyarwanda akaba meza kandi ngo iyo niyo Politiki ya FPR-Inkotanyi.

Mu kwiyamamaza yabashimiye ko mu myaka irindwi arangije ayobora, bamufashije kugera ku byiza kandi n’ibitaragenze neza nabyo babicanyemo.

Yababwiye ko n’ibiri imbere bazabisangira, uko bizagenda kose.

Kagame kandi avuga ko ibyo Abanyarwanda baciyemo byose byerekana ko n’ibindi bazabicamo kandi bakabicanamo ubudasa bw’Abanyarwanda.

Yongeye kuvuga ko aho u Rwanda rwavuye  n’ibibi rwaciyemo nta kintu cyari gikwiye kubakanga.

Avuga ko byaba byiza abanga u Rwanda babireka.

Umwe mu baturage wari waje kumva uko Kagame yiyamamaza wo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu yashimye uko Politiki za FPR-Inkotanyi zamuzaye mu bukungu.

Eric Nsengiyumva ashima ko mu myaka itambutse yari abayeho nabi, bigakomoka ku burere yari yaraciyemo ntiyige.

Avuga ko muri icyo gihe cyose yakomeje gukorera mu murongo wa Politiki FPR-Inkotanyi yashyizeho bituma akira.

Kimwe mu byo yakoze bikamuteza imbere ni ubuhinzi buvuguruye bituma aba umuhinzi witunze ndetse uyobora izindi Koperative z’abahinzi b’ibirayi bo muri Mukamira.

Kuri iki Cyumweru taliki 23, Kamena, 2024, umukandida wa FPR-Inkotanyi azakomereza mu Karere ka Rubavu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version