Habineza Avuga Ko Natorwa Azahanga Imirimo 500,000 Buri Mwaka

Dr. Frank Habineza avuga ko natorwa azafasha abantu kwihaza mu biribwa kandi akazagirat uruhare mu guhanga imirimo 500000 ku mwaka.

Yabivugiye mu kwiyamamaza kwe hamwe n’ishyaka Democratic Green Party mu bikorwa yatangiriye mu Karere ka Gasabo ahitwa Jabana.

Habineza yemeza ko Abanyamarwanda nibamugirira icyizere bagaashyira igikumwe kuri kagoma( ni inyoni iramga ishyaka rye) azakora uko ashoboye akagabanya, mu buryo bugaragara, ubushomeri mu rubyiruko.

Ikindi we n’abarwanashyaka be bavuga ko bazashyiramo imbaraga ni uguharanira ko imisoro igabanuka bityo abacuruzi bakajya bayishyura batitotomba.

- Advertisement -

Undi mugambi Green Party ivuga ko izashyira mu bikorwa Abanyarwanda nibatora Dr.Frank Habineza ni uwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro binyuze mu kubaha inyongera musaruro.

Green Party ifite Abadepite 50 bazayihagararira mu matora y’Abadepite.

Ivuga ko izagabanya umusoro ukava kuri 18% ikagera kuri 14%.

Ibi ngo bizatuma abahishaga imisoro babivaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version