FPR Yabwiye Urubyiruko Amavuko Yayo

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi Amb. Wellars Gasamagera yaganije urubyiruko rw’abasore n’inkumi rugera ku bantu 65 ku mavu n’amavuko y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Uru rubyiruko ruri mu Rwanda mu rwego rwo kwiga amateka yarwo no kumenya indangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Abo Gasamagera yaganirije baturutse mu bihugu 15 byo hirya no hino ku isi.

Yabwiye bariya basore n’inkumi ko u Rwanda rwabohowe kubera impamvu zifatika.

- Advertisement -

Ngo ni iyo mpamvu FPR Inkotanyi yavutse kandi itigeze itezuka ku ntego zayo.

Ibi kandi ngo nibyo byatumye ikomeza kubaka u Rwanda kugeza n’ubu.

Wellars Gasamagera yasabye ruriya rubyiruko gukomeza mu mujyo wa FPR –Inkotanyi, bagakoresha ubumenyi n’imbaraga zabo kugira ngo bateze imbere u Rwanda kandi baruvugire aho bari hose.

Yababwiye ko mu ntego za FPR-Inkotanyi harimo gusangira ubutegetsi n’ibyiza by’u Rwanda.

Ni politiki yo gusaranganya.

Urubyiruko 65 rwabwiwe uko FPR Inkotanyi yavutse n’aho igeze
Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi aganiriza uru rubyiruko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version