François Bozizé Aho Yihishe Abayeho Ate?

President of the Central African Republic Francois Bozize speaks to the media at the presidential palace in Bangui, Central African Republic Tuesday, Jan. 8, 2013. (AP Photo/Ben Curtis)

Uyu mugabo wigeze kuyobora Centrafrique ubu aba mu ishyamba rito rituranye na Pariki ya Nana-Barya n’iya Bamingui mu gace kitwa Kabo muri Centrafrique.

Afite abantu barenga 30 bashinzwe kwita ku buzima bwe ni ukuvuga abateka, abatunganya aho yaraye n’abashinzwe kumurinda.

Uyu mugabo wahoze afite ipeti rya Jenerali afite ubuzima budahambaye kuko arara kuri matelas nto n’udukoresho duke two kwifashisha mu isuku.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, François Bozizé afite ubuzima bwiza mu rugero runaka kuko atakinywa inzoga kandi arya inyama nke cyane.

- Advertisement -

Akenshi arya indyo ikize ku mboga no ku mbuto.

Umwe muri bene wabo yabwiye Jeune Afrique ati: “ Hashize igihe rwose atarya inyama kandi bisa n’aho kuba mu ishyamba bitamutera ikibazo gikomeye.”

Ikindi ni uko aho aba mu ishyamba afite telefoni akoresha aganira n’abantu bake b’inkoramutima ze, rimwe na rimwe bakaganirira no kuri WhatApp.

Uyu mugabo kandi bisa n’aho nta kintu yishisha kuko akunda gutembera mu bice bituriye umupaka ugabanya Centrafrique na Tchad.

Ahantu yihishe haritaruye kandi hagoye kuhagera kubera pariki  zihakikije.

Kubera impamvu z’umutekano we, nta muntu wo mu muryango we aheruka kwikoza!

Bozizé kandi akunda gukurikirana hafi imikorere y’ishyaka rye, Kwa Na Kwa( KNK).

Aka kazi agafatanya no guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya Politiki by’impuzamashyaka Coalition des Patriotes pour le Changement(CPC) .

Iri huriro ariko rigeze ahabi kuko abasirikare ba Centrafrique, ab’u Rwanda n’u Burusiya baciye intege abarwanyi babo ndetse bamwe bahitamo kwitandukanya nabo.

Babiri bakomeye muri bo ni Sadiki Abbas, na Ali Darassa.

Kuba Bozizé ari umusirikare wo mu bihe bya Jean-Bedel Bokassa, bituma afatwa nk’umuntu wo kwitondera kuko amenyereye urugamba, haba mu kururwana no mu kurutegura.

Ibi bituma abantu bagomba kwitega ko bitinde bitebuke, igihe cyose azaba akiriho ashobora kuzagaruka ashaka ubutegetsi.

Igihe cyose yagiye abyerekana kuko muri 2001 yigeze kugerageza guhirika Ange Felix  Patassé.

Iyo adatabarwa na Muhamar Khadafi na Jean Pierre Bemba kaba karamubayeho.

Ange Felix Patasse

Igihe ariko nanone cyaje kugera arahunga, ajya i Niamey muri Niger, icyo gihe hari tariki 15, Werurwe, 2003.

Aha naho haje kuhava nyuma y’uko abe ba hafi bamuvagaho akajya i Lomé muri Togo.

Uko bimeze kose ariko igihe cyose François Bozizé azaba akiriho ntazashirwa atayoboye Centrafrique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version