Gacaca Ntiyunze Abanyarwanda Gusa Ahubwo Yanabungabunze Ubukungu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko kuburanisha Abanyarwanda bakoreye bagenzi babo Jenoside binyuze muri Gacaca byarondereje umutungo w’igihugu kandi byunga abantu.

Yabwiye abitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19 ko mu myaka 20 Inkiko Gacaca zaburanishije imanza z’abantu 120, 000.

Mu rwego rwo kwerekana ko izi nkiko zakoze akazi neza kandi mu gihe gito, mu myaka itanu( 1998-2002) zaburanishije imanza 8,383.

Imanza 1,958,631 nizo zaburanishijwe ku bantu 120,000 baregwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

- Advertisement -

Izo manza zose zaburanishijwe ku giciro cya miliyoni $52 ni ukuvuga hafi miliyari Frw 2 nk’uko amadolari yavunjwaga icyo gihe.

Urubanza rumwe rwatwaye Frw 19,500 ni ukuvuga $50.

Muri icyo gihe $1 ryavunjwaga Frw 390.

Ku rundi ruhande,  urubanza rumwe rwo mu rukiko rwa Arusha umubaranyi umwe yatanzweho miliyoni $ 20  ni ukuvuga hafi miliyari Frw 2 y’icyo gihe.

Ibi bivuze ko ikiguzi cyatanzwe ku manza eshatu zaburanishirijwe i Arusha zingana n’igiteranyo cyose cy’amafaranga yagenze mu manza za Gacaca uko zakabaye, hakiyongeraho ko urukiko rwa Arusha mu myaka 20 rwaciye imanza 75 gusa.

Imibare ivuga ko 83% by’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi basabye imbabazi  n’aho 83% by’abayorokotse baha imbabazi ababahemukiye.

MINUBUMWE ivuga ko mu mwaka wa  2010 ubwiyunge bwari kuri 83% bugera kuri 94% muri 2020.

Kubera iyo mpamvu, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana asaba Abanyarwanda kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge bibaranga.

Ashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo buzabageza ku iterambere ariko bikazashoboka bitewe n’uburyo ubumwe bwabo buzaramba.

Avuga ko ab’ingenzi bagomba kubumbatira ubwo bumwe ari urubyiruko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version