Mu mateka ya Politiki ya Kenya nibwo bwa mbere Visi Perezida wayo yegujwe na Sena. Sena niyo yari isigaye ngo yemeze ko Rigathi Gachagua wari Visi Perezida wa Kenya yegura.
Rigathi Gachagua ashinjwa ibyaha 11 birimo no kubiba amacakubiri mu baturage, ayo macakubiri akaba ri yarabaye intandaro y’imyigaragambyo iherutse gukorwa n’urubyiruko ikagwamo benshi.
Gachagua w’imyaka 59 y’amavuko ashinjwa ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu, kubiba amacakubiri n’urwango bishingiye ku moko, gukoresha umwanya we mu nyungu ze bwite, kubangamira imikorere ya guverinoma, no gushyigikira imyigaragambyo yabaye muri Kamena yaguyemo abantu 50.
Iyo myigaragambyo yaje no kugeza ubwo abayikoraga batwikaga Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko ya Kenya, ikintu cyarakaje Perezida wa Repubulika.
Rigathi yari aherutse kwandikira Urukiko rukuru i Nairobi asaba guhagarika umugambi wo kumweguza ku mwanya we.
Avuga ko kumweguza ari intego za Politiki, ko atari ibyaha yakoze.
Itegeko Nshinga rya Kenya rivuga ko kugira ngo Gachagua ahite ava ku butegetsi ako kanya bisaba ko byibura 2/3 by’abagize Sena bagomba kumwemeza ibyaha.
Bivuze ko byibura amajwi 45 kuri 68 y’Abasenateri agomba kubyemeza.
Ni mu gihe Abasenateri 53 ari bo batoye icyemezo cyo kumweguza.
Ese ni muntu ki?
Geoffrey Rigathi Gachagua yavutse taliki, 28, Gashyantare, 1965.
Abaturage bo muri Kenya bamuhimba “Riggy G”.
Mbere y’uko aba Visi Perezida wa Kenya Gachagua yari Umudepite wari uhagarariye Intara ya Mathira hagati y’umwaka wa 2017 n’uwa 2022.
Ubwo William Ruto yatorwaga mu mwaka wa 2022 nibwo yahise amutoranya ngo azamubera Visi Perezida.
Bombi baje gutorwa ubwo bagiraga amajwi ari hejuru ya 50% y’abatoye bose.
Yigeze no gukora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ashinzwe ubukarani, ari umunyamabanga wungirije, yabaye umukozi wungirije muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe gucungira hafi ibikorerwa muri yo.
Gachagua yavukiye mu Mudugudu wa Hiriga muri Nyeri, Se ni Gachagua Reriani, Nyina akaba Martha Kirigo.
Se na Nyina barwanye mu bahoze bagize itsinda ryashakaga ubwigenge bwa Kenya ryitwaga Mau Mau bakoreraga mu ishyamba.
Umubyeyi we yari ashinzwe gushakira abo barwanyi imbunda n’ibindi bikoresho byo kubafasha mu ntambara.
Umwe mu bavandimwe be witwa Nderitu Gachagua yabaye Guverineri wa mbere w’Intara ya Nyeri( Intara iwabo bayita County).
Guhera mu mwaka wa 1971 kugeza mu mwaka wa 1977 yize amashuri abanza ahitwa Kianyaga High School, mu mwaka wa 1985 ajya muri Kaminuza ya Nairobi yiga Politiki n’ubuvanganzo aharangiza mu mwaka wa 1988.
Muri iyo Kaminuza, Gachagua abaye umuyobozi w’abanyeshuri, abo bita Dean.
Yayoboye ndetse n’Ihuriro ry’abanyeshuri bigiraga indimi muri iyo Kaminuza.
Yakomeje kwiga kuko mu mwaka wa 1990 yaje kujya kwiga Politiki mu kigo kitwa Administration Police Institute.
Aho arangirije amasomo, yahawe akazi mu Biro bya Perezida Daniel Arap Moi hari hagati y’umwaka wa 1991 n’umwaka wa 1992.
Mu zindi nshingano zikomeye yahawe harimo no kuba Umukozi ushinzwe gahunda zose za Perezida Uhuru Kenyatta, hari mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2006.
Ibi yarabikomeje ariko aza no kwikorera ubucuruzi hagati y’umwaka wa 2007 na 2017.
Rigathi afite umugore witwa Dorcas Wanjiku Rigathi wahoze ari umukozi ukomeye muri Banki, ariko ubu akaba ari umupasiteri mu Ntara ya Mathira.
Bafitanye abana babiri ari bo Kevin na Keith Gachagua.
Ubu yegujwe ari mu bitaro kuko mu minsi mike ishize yafashwe n’indwara yamubabazaga mu gituza, ajyanwa kwa muganga.