Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Abantu Bane Bari Bagiye Gusenga Bishwe N’Inkuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Gakenke: Abantu Bane Bari Bagiye Gusenga Bishwe N’Inkuba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 February 2024 8:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahagana saa kenda z’amanywa kuri uyu wa Kane taliki 15, Gashyantare, 2024 mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke inkuba yakubise abantu batandatu bari bagiye gusengera ahitwa Buzinganjwiri bane barapfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Matovu, Akagari ka Karirima, Umurenge wa Coko.

Kugira ngo ayo makuru amenyekane, byaturutse ku ihuruza ryakozwe n’umubyeyi wari uvanye umwana kwa muganga, abona imirambo yihutira gutabaza.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zaje zijyana abo bantu kwa muganga.

Meya w’Akarere ka Gakenke witwa Vestine Mukandayisenga yabwiye Taarifa ko imirambo y’abishwe n’iriya nkuba itarashyingurwa ariko iri bushyingurwe mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Gashyantare, 2024.

Mukandayisenga yagize ati: “ Abo bantu bari bagiye gusengera ahantu h’ubukerarugendo hari ishyamba muri Buzinganjwiri. Mu bo yakubise nta mwana urimo kandi imirambo yabo irashyingurwa mu masaha ari imbere.”

Ubu irihukiye mu bitaro mbere y’uko gushyingurwa bikorwa.

Avuga ko Akarere ka Gakenke nako kari mu dukunze kwibasirwa n’inkuba cyane cyane mu Mirenge ya Musasa, Coko, Rusasa, Minazi n’indi.

Yatangaje ko ubuyobozi buri bukomeze gufasha abaturage kumenya uko bakwirinda kwitegeza inkuba.

Avuga ko bari bukomeze kubwira abaturage ibibi byo kugama munsi y’ibiti, kwitwaza imitaka, kujya mu bidendenzi by’amazi n’indi myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imirindankuba izashyirwa henshi…

Mukandayisenga yabwiye Taarifa ko Akarere ayoboye gafite gahunda iboneye yo gushyira umurindankuba kuri buri nyubako nini igenewe kwakirirwamo abantu benshi urugero nk’ishuri.

Vestine Mukandayisenga

Ni gahunda Akarere ke kazafatanyamo n’abafatanyabikorwa bako kandi ngo n’abandi bose bubaka ibikorwaremezo muri Gakenke basabwe kujya bashyiraho icyo gikoresho cyo kurinda ubuzima.

Yavuze ko umurindankuba uhenda kuko ugura miliyoni Frw5.5; aya mafaranga akaba aboneka binyuze mu bufatanye bw’abakorera muri Gakenke bose( ni ukuvuga Akarere n’abafatanyabikorwa bako) na za Minisitiri zitandukanye.

Akarere ka Gakenke gafite ubuso bungana na 704.06 Km2; Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617. Gatuwe n’abaturage 382, 932.

TAGGED:AbaturageAkarerefeaturedGakenkeInkubaMeya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyafurika Bazanira u Rwanda Amabuye Ngo Ruyabatunganyirize
Next Article Kagame Ari Muri Ethiopia Mu Nama Ya Afurika Yunze Ubumwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?