Gakenke: Aravugwaho Kwica Umugore We

Mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina mu Karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umugabo bakundaga kwita Mupfumu uvugwaho kwica umugore babanaga mu budakurikije amategeko amuteye icyuma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashenyi ntibyemeye kugira icyo budutangariza ku makuru bwaba bufite kuri iki kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo witwa Jean Bosco Nkurunziza yavuze we ntacyo yabivugaho ahubwo ko ibyiza ari uko twabibaza Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.

Mu iperereza ryacu, twaje kumenya ko uwo mugabo bita Mupfumu yari acumbitse mu rugo rw’undi mugabo witwa Twagirimana.

- Advertisement -

Umugore wishwe yitwaga Thacienne Yambyariye.

Inzego z’umutekano ngo zahageze zisanga uwo mugore yapfuye.

Ibi biravugwa mu Murenge wa Gashenyi mu gihe hashize igihe gito mu Murenge wa Kivuruga, hafatiwe umugabo wari wibye ingurube arayica ayishyira mu mufuka ayitwara kuri Moto aza gufatirwa hafi ya Base.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version