Havuguruwe Uburyo Bwo Gusura Pariki Ya Nyandungu

Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyandungu bwatangaje ko ibiciro byo kuyisura bwashyizweho muri ubu buryo:  Abanyarwanda bazajya bishyura Frw 1,500  kimwe n’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Abandi banyamahanga baba mu Rwanda bakishyura Frw 3,000 mu gihe abaturutse ahandi bishyura Frw 5000.

Abashaka kuyisura ariko bakaba bafite abana bafite munsi y’imyaka 16 y’amavuko basabwa kuzajya babanza kubimenyekanisha mbere.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’imisi mike bitangajwe ko abakeneye gusura iki cyanya bagomba kubanza kwiyandikisha.

- Advertisement -

Ngo iki cyemezo kigamije ko abantu basura aha hantu batanga umusanzu mu mbaraga u Rwanda rurimo gushyira mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ubu butumwa buragira buti: “ Ushobora gushyigikira imbaraga zacu mu kwita no kubungabunga ibidukikije binyuze mu mafaranga atangwa aho wunjirira.”

Gusura iriya pariki iri mu nkengero z’Umujyi wa Kigali  bikorwa hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga, 2022.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), nibp basinyanye amasezerano n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda yo gucunga Nyandungu Eco Park.

Icyo gihe abayisuraga ntibasabwaga kubanza kwiyandikisha mbere, ariko ubu niyo gahunda yatangijwe.

Uburyo bushya bwo kwiyandikisha ni ugusura urubuga Www.ticqet.rw , ugakanda ahanditse ’Book’, hagahita haza Nyandungu Eco-Park ukuzuzamo imyirondoro isabwa hanyuma ukemeza.

Ni nabwo hahita haza ibiciro bitewe n’icyiciro buri wese arimo.

Bisa n’aho guhanda nshya yatangijwe yo gusura iriya pariki abantu babanje kwiyandikisha, biri gukorwa mu rwego rwo kurinda ko byakorwa mu kajagarai bikaba byatuma yangirika kandi igomba kurindwa byihariye.

Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda.

Imiryango yayo ihora ifunguye mu masaha twavuze haruguru.

Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha igare.

Muri yo hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden].

Niho Papa Yohani Pawulo II yasomeye misa mu mwaka wa 1990 ubwo yasuraga u Rwanda.

Iteyemo ubwoko 60 bw’ibiti bbya Kinyarwanda(indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi.

Harimo kandi n’ibindi biti by’imiti gakondo bigera kuri 50.

Inyoni ziba muri iyi pariki zirimo amoko 102 nk’imisambi, inyange n’ayandi.

Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.

Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo ariko ikanakora no ku Murenge wa  Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Iri ku buso bwa Hegitari 121.

Umushinga wo kuyubaka watangijwe mu mwaka wa 2017 k’ubufatanye bw’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani, iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, FONERWA, cyatanzemo Miliyari Frw 2.4.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version