Gakenke: Barataka Ko Imbwa Z’Agasozi Zibicira Amatungo

Mu Mudugudu wa Bushoka, Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke haravugwa  imbwa z’inyamusozi zirya amatungo y’abaturage.

Batanga urugero rw’uko hari imbwa ebyiri ziherutse kwica intama eshatu zizisanze aho bazi baziziritse mu kigunda.

Byabaye kuri  uyu wa Kane Taliki 08, Ukuboza, 2022 mu masaha ashyira igicamunsi, ubwo imvura yari ihise.

Intama zariwe ni iz’uwitwa Venuste Manirafasha n’undi witwa Cléophas Dukore.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga Bwana Jean Paul Kabera yabwiye Taarifa ko imwe mu mbwa zariye intama z’uriya muturage yishwe n’abahigi, indi ikaba igishakishwa.

Ati:: “ Yego ibyo byarabaye. Izo ni imbwa z’agasozi zariye intama zizisanze aho zari ziziritse.Intama zariwe ni eshatu.”

Yavuze ko ba nyiri intama bazashumbushwa, kuko hasanzwe hari umushinga wo koroza abaturage.

Si ubwa mbere havuzwe inyamaswa zirya amatungo y’abaturage kuko no mu mwaka wa 2021 hari izavuzwe ko zavaga muri Pariki ya Gishwati Mukura zikica inyana z’imitavu.

Icyakora ikibazo cy’izi nyamaswa cyo cyaje gukemuka binyuze mu mikoranire y’inzego z’umutekano n’izo kwita ku bidukikije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version