Abatuye mu Kagari ka Kagoma mu Murenge wa Gakenke ahari ikiraro cyambuka umugezi wa Base baratabaza inzego ngo zibasanire ikiraro kiwambuka kuko kiri mu manegeka kandi abana babo bashobora kukigwamo. Abacuruzi nabo baratakamba…
Iki kiraro gifite imbaho zidigadiga, bityo bigatera impungenge ko kizaridukana abantu.
Cyubakishijwe imbaho n’ibiti bishaje kikaba kitagifite ubushobozi bwo kwikorera imodoka ziremereye n’abantu benshi mu gihe baba bagiciyeho mu gihe kirekire cyanecyane mu bihe by’imvura.
Abahinzi b’inanasi bo muri aka gace bavuga ko imiterere y’iki kiraro muri iki gihe, yatumye umubare w’imodoka zabatundiraga inanasi zizijyana mu masoko abakikije ugabanuka.
Nzitonda Samuel yabwiye Imvaho Nshya ati: “Twe abahinzi b’inanasi turahomba cyane. Nta modoka ziza gufata umusaruro wacu kubera gutinya iki kiraro. Tureza bikangirika cyangwa tukabigurisha ku giciro gito twanga ko bituborana.”
Abafite abana bicyambuka bajya cyangwa bava kwiga bavuga ko babangamiwe bikomeye n’iki kibazo.
Mukamana Jacquéline ati: “Iyo imvura iguye, turahangayika. Abana bacu banyura kuri iki kiraro bajya ku ishuri, tukagira impungenge ko imvura ishobora kugitwara cyangwa kikagwa bari kugicaho.”
Abashoferi baca kuri iki kiraro bajya cyangwa bava kurangura inanasi cyangwa ibindi bicuruzwa nabo barahanganyitse.
Imiterere ya kiriya kiraro ituma batinya kugicishaho za Daihatsu zabo banga ko zazagwamo.
Umurenge wa Gakenke muri Gakenke ugira umusaruro urumbutse w’inanasi n’ibisheke.
Abacuruzi bifashisha imodoka zapakira inanasi n’ibisheke kugira ngo babigeze ku isoko babyambukije ikiraro kiri ku mugezi wa Base.
Gusa bisa bisaba gufunga umwuka!
Hari umushoferi wabivuze atya: “Sinshobora gushyira imodoka yanjye kuri kiriya kiraro. Kuko cyakwangirika byoroshye kandi ushobora kukinyuzaho imodoka kigashwanyuka. Ibyo bituma tutagera ku bacuruzi bajya kurangura imyaka bityo ubucuruzi bukahazaharira.”
Ubuyobozi hari icyo buteganya
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François yizeza abaturage ko icyo kiraro kiri ku rutonde rw’ibindi bizakorwa mu buryo burambye.
Ati: “Iki kibazo kirazwi. Mu rwego rwo kwirwanaho, Akarere, ku bufatanye n’abaturage, twabanje gushyiraho imbaho n’ibindi biti kugira ngo nibura abanyamaguru n’imodoka nto babashe kuhanyura. Ariko igisubizo kirambye kiri hafi kuza.”
Avuga ko, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA), hateganyijwe kubakwa ikiraro cy’ibyuma.
Niyonsenga ati: “Rwiyemezamirimo yamaze guhabwa isoko, kandi ubu yatangiye gukusanya ibyuma bizubakishwa iki kiraro. Bizafasha mu koroshya imigenderanire n’ubuhahirane by’abaturage, ku buryo nibura mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 imirimo yo kubaka iki kiraro izaba yatangiye.”
Abaturage basaba ko iki gikorwa cyihutishwa, kugira ngo bumve batekanye kuko iyo bibutse ko abana babo bahaca bajya kwiga bibakura umutima.
Ifoto: Imvaho Nshya


