Gakenke: Bibye Mu Kigo Cya TVET Nemba

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira uwa Kane taliki 13, Ukwakira, 2022 abajura bataramenyekana bibye ikigo cy’amashuri kitwa TVET Nemba kiri mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ibiribwa abanyeshuri bari buzarye.

Ni ikigo giherereye mu Mudugugu wa Kanzoka, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba.

Iki kigo cy’amashuri kiba mu Murenge wa Nemba

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko byabaye ahagana saa kenda z’ijoro, kandi ngo abo bajura batwaye umufuka umwe w’umuceri,  uw’akawung n’ ijerekani y’amavuta.

Muri iki kigo bigisha kudoda no gusudira.

- Advertisement -

Kugeza ubu amakuru kandi avuga ko hari abazamu batari baharaye bikaba bikekwa ko bashobora kuba bari mubagize uruhare muri ubwo bujura.

Umuhati wo kuvugisha Superintendent of Police ( SP) Alexis Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ngo agire icyo atubwira kuri ubwo bujura buvugwa muri kiriya kigo ntacyo wagezeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba witwa Charles Ruhashya  avuga ko ayo makuru yayumvise.

Mu gitondo ahagana saa mbiri ubwo twamuhamagaraga yari agiye kuri icyo kigo kureba uko byagenze.

Icyakora we avuga ko amakuru yari afite ubwo twavuganaga nawe, yemezaga ko abo bajura bakanze ibyuma bita grillage binjira mu nzu batwara televiziyo nini.

Ati: “ Nibyo twabyumvise, ubu ngiyeyo ngo ndebe ariko numvise ko bibye televiziyo. Ibyo bindi umbwiye turabimenya neza tugezeyo.”

Ikigo TVET Nemba kiri mu giturage, ahategereye kaburimbo.

Kugeza ubu ngo nta muntu bakomerekeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version