Rubirizi: Imodoka Igemura Amata Yakoze Impanuka

Imodoka yari ivuye kugemura amata mu bice bituranye n’ahitwa Radar  muri Rubirizi ya Kicukiro yabuze feri iri kumanuka kuri AVEGA hafi ya kaburimbo igana Kabeza, uwari uyitwaye ayigongesha umugunguzi, iribirindura igusha urubavu.

Umuturage witwa Salim wabibonye yabwiye Taarifa ko nta muntu iyo mpanuka yahise ihitana, ariko ngo umusheri we yababaye cyane kubera ko yakubise umutwe ku kirahure cy’imbere.

Amahirwe ngo ni uko abana bategera hafi aho  imodoka zibajyana ku ishuri bari bamaze kugenda.

Ikindi ni uko shoferi yari ari kumwe n’abantu  babiri imbere, ariko uwabibonye yatubwiye ko nta kibazo bagize.

- Advertisement -

Polisi yahise ihagera ishyira ibintu ku murongo.

Kubera ko hari amata yari akiri mu cyuma abikwamo, amwe yabogotse.

Ntibavuga ko amata ameneka bavuga ko amata abogoka.

Nk’uko twabibwiwe n’uwabonye iriya mpanuka iba, ngo birashoboka ko yaba yatewe n’uko iriya modoka yabuze feri.

Imbangukiragutabara yahise ihagera ijyana uwakomeretse kwa muganga.

Mbere yabanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Amata yabogotse
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version