Gakenke: Imodoka Yaguye Mu Mugezi Abayirimo Barapfa

Imodoka yavaga muri Musanze igiye i Kigali yageze mu Karere ka Gakenke irenga umuhanda igwa mu mugezi abantu babiri bari bayirimo barapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangarije Kigali Today ko abo yahitanye bahise bajyanwa mu bitaro bya Nemba biri muri Gakenke kugira ngo imirambo yabo isuzumwe.

SP Mwiseneza ati: “ Abantu babiri bari mu modoka bahise bapfa, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma”.

Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Gakenke

Intandaro y’iyo mpanuka ntiyahise imenyekana, ariko iperereza ryahise ritangira.

- Kwmamaza -

Hahise kandi hatangirwa ibikorwa byo kuyivana muri uwo mugezi tutaramenya neza amazina yawo.

Icyakora birakekwa ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko munini.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version