Gasabo: Bamukubise Urushyi Arapfa

Mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari k’Agateko mu Murenge wa Jali muri Gasabo ejo mu masaha y’ijoro  bivugwa ko Sibomana Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka 28  yakubise urushyi Hakizimana Innocent w’imyaka 43 arapfa!

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko, Hatangimana Jean Claude, yabwiye  UMUSEKE dukesha iyi nkuru  ko uwabikoze yabikoreshejwe n’ubusinzi.

Gitifu avuga ko byabaye saa tatu z’ijoro ubwo Jean Pierre yari agiye kuvunjisha ibiceri ahura na Innocent.

Uyu yabajije Jean Pierre ati: “ Kuki ugurira abagore njye ntungurire?”

- Advertisement -

Undi yahise arakara amukubita urushyi inzogera irirenga!

Urushyi bakubise Innocent rwamugushije hasi ntiyongera kweguka.

Gitifu avuga ko ibyo bikiba, yihutanywe ku ivuriro ngo barebe ko yazanzamuka ariko biranga.

Abaturage bakanguriwe kwirinda ubusinzi bukabije, kwirinda gusindira mu ruhame no kwirinda kwihanira.

Amakuru avuga ko ukekwaho kiriya cyaha asanzwe avugwaho imyitwarire y’ubusinzi.

Ikindi ni uko mbere y’uko ahura n’uwo musore, yabanje guca aho bakinira biyari ahava ajya kuvunjisha nibwo yahuraga n’uwo bashyamiranye mu buryo twavuze haruguru.

Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro by’i Bitaro bya Nyarugenge mu gihe ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Jali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version