Gasabo: Biyitaga Abasirikare Bakanywa Inzoga Ntibishyure

Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo hafatiwe abagabo babiri bavugaga ko ari abasirikare ba RDF bakanywa inzoga z’abaturage barangiza ntibishyure. Uwavugaga bamubwiraga ko ibyo arimo atabizi.

Umwe muri bo yavugaga ko ari umusirikare mukuru, undi akavuga ko ashinzwe kumurindira umutekano.

Aimable Muhingabo niwe wiyitaga umusirikare mukuru n’aho Martin Gakusi akavuga ko ashimizwe kumurindira umutekano.

Ikinyamakuru Hanga.rw cyanditse ko bamwe mu bambuwe inzoga zabo harimo uwitwa Anastase Nsengiyumva wambuwe inzoga zifite agaciro ka Frw 27,000.

- Advertisement -

Hari n’abagore babiri bivugwa ko bakubise bahuriye nabo mu nzira bigendera.

Abo bombi bafungiwe kuri Station ya Jabana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana witwa Louis de Gaunzague Rwamucyo uyobora Umurenge wa Jabana yemeje ariya makuru.

Yabwiye cya kinyamakuru ati: “Nibyo kuko ayo makuru twayabonye, bashyikirijwe inzego z’umutekano hari gukorwa iperereza. Ikigaragara nuko ari abajura batuburiraga abaturage”.

Amakuru dufite ni uko abafashwe batari abasirikare.

Amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wiyitiriye urwego kandi atarukorera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version