Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Akarere ka mbere kagaragaramo ibyaha birimo gusambanya abana no gukoresha ibiyobyabwenge ari Gasabo.
Gasabo niko Karere konyine kari ku rutonde rw’Uturere dutanu tugaragaramo biriya byaha kurusha utundi.
Utwo ni Gatsibo, Nyagatare, Kirehe na Bugesera.
Amayeri abakora biriya byaha bakoresha ngo babigushemo abana ni ukubashukisha impano n’uduhendabana, kubasezeranya ko nibaryamana bazabagira abagore, bakabana, cyangwa bakaberera akazi.
Aya mayeri yihariye 55,3% bingana n’ibyaha 7,467 byabaruwe.
Ubundi buryo(modus operandi) ababikora bakoresha ni ugukoresha ingufu cyangwa kubaha ibiyobyabwenge.
Ibyo byihariye 37% ni ukuvuga ibyaha 4,989 byabaruwe.
Uburyo bwa gatatu ni ubwo kubereka amafilimi y’urukozasoni, abagusha mu mutego.
Abagenzacyaha basanze ibi byihariye 7.6% ni ukuvuga ibyaha 1,029.
Imibare kandi yerakana ko Intara y’i Burasirazuba ari yo ikorerwamo ibyaha cyane kubera ko yihariye 36.3%, hagakurikiraho Umujyi wa ufite 18.2%.
Intara ikurikira Umujyi wa Kigali mu kugira abaturage bagaragaweho ibyaha byinshi ni iy’Amajyepfo, hagakurikiraho Intara y’i Burengerazuba hanyuma Intara y’Amajyaruguru ikaba ari ho ibyaha byabaruwe byabaye bicye.
Aha ariko birumvikana ko hari ibyaha bikorwa ntibimenyekane.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda ibyaha ariko aho byakozwe bikamenyekana, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumaze igihe rukangurira abanyeshuri by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange kumenya ibyaha no kubyirinda.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki 17, Gicurasi, 2022, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga ari mu Karere ka Musanze mu bukangurambaga bugenewe abanyeshuri kugira ngo birinde ibiyobyabwenge, ubutagondwa, gusambanya abana n’ibindi.
Akakanya: Mu ishuri ryisumbuye rya Sonrise riherereye @MusanzeDistrict @RwandaNorth harabera igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga mu mashuriyisumbuye bugamije gukumira ibyaha. @NyirarugeroD @RwandaLocalGov @RIB_Rw @karakeferdinand pic.twitter.com/jJfYQynWFQ
— Northern Province/ Rwanda (@RwandaNorth) May 17, 2022
Ni ubukangurambaga bumaze igihe bukorerwa hirya no hino mu Rwanda mu bigo by’amashuri no mu nteko z’abaturage.
Intego y’Urwego rw’ubugenzacaha ni uguhugura abaturage kugira ngo bamenye uko ibyaha bikorwa, hatagamijwe ko bazabikora ahubwo ari ukugira ngo babyirinde kandi nibabona runaka uri cyangwa ushaka kubikora bazabibwire abashinzwe akomwe imbere.
Ubukangurambaga uru rwego ruri gukorera mu Karere ka Musanze, bwabereye mu Kigo cy’amashuri cya Sunrise High School
Abandi banyacyubahiro bitabiriye kiriya kiganiro ni Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancilla, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ndetse n’abayobozi b’Ikigo byabereyeho.