Muri Mali Hapfubye Indi Coup d’Etat

Amakuru aturuka Bamako muri Mali avuga mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira 12, Gicurasi, 2022 hari abasirikare bashatse guhirika ubutegetsi muri Mali ariko biburizwamo.

Itangazo ryaraye risohowe n’abakora mu buyobozi bwa Mali rivuga ko agatsiko kashatse guhirika ubutegetsi kari gashyigikiwe n’igihugu cy’i Burayi.

Amakuru avuga ko abantu bagerageje iriya coup bafashwe kandi barimo abofisiye bakuru n’abato.

Hari abandi bagishakishwa.

- Advertisement -

Ikindi ni uko ubu abinjira n’abasohoka muri Bamako babanza gusakwa kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye akagira icyo ahungabanya.

Ubu Mali itegekwa na Colonel  Assimi Goïta, uyu nawe akaba yaragiye ku butegetsi asimbuye.

Yagiye ku butegetsi ahiritse Ibrahim Boubacar Keïta.

Col Assimi yigeze kurusimbuka ubwo umuntu yashakaga kumuterera icyuma mu Musigiti w’i Bamako.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version