Nyagatare: Yafatanywe ibilo 170 bya gasegereti ya magendu

Germain yaraye afatiwe mu murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare atwaye kuri moto ibilo 170 by’amabuye ya gasegereri Polisi ivuga ko yari ayavanye muri Uganda mu buryo bwa magendu.

Yafashwe saa kumi n’imwe z’umugoroba(5h00 pm). Asanzwe atuye mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Kabarondo, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Polisi ifate uriya mugabo byaturutse ku makuru yahawe n’umuturage wari uzi ko ajya akora uriya murimo utemewe n’amategeko y’u Rwanda.

CIP Hamdun ati: “Uyu mugabo yaturutse iwe i Kabarondo, aza kwakira ayo mabuye  ku cyambu giherereye mu Mudugudu wa Gikunyu, Akagari ka Nyagatabire mu Murenge wa Musheri, hanyuma igihe yari amaze kuyakira arimo kuyapakira kuri moto ye, abonwa n’umuturage wahise yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, nabo bahita babitumenyesha tujya kumufata.”

- Kwmamaza -

Avuga ko abapolisi barebye mu mufuka basangamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti,

Germain yabajijwe aho akura ariya  mabuye n’uburyo amugeraho avuga ko ayishyura akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kuri telefoni nyuma akayoherereza  umuntu uri muri Uganda .

CIP Twizeyimana avuga ko atari ubwa mbere uriya mugabo afatiwe gucuruza ariya mabuye mu buryo bwa magendu.

Iriya ngo ni inshuro ya gatatu kandi ngo nawe abyemerera Polisi.

Polisi ivuga ko Germain yayibwiye ko ariya mabuye ayajyana i Kigali akayagurisha umuntu ufite icyangombwa cyo kuyacuruza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Akagari ka Nyagatabire mu Murenge wa Musheri niho yafatiwe 
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version